Nyamasheke: Bahagurukiye guca isake n’umugabo w’umugurano. Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwahagurukiye kurwanya ingeso y’isake ibagirwa umusore wagiye kurambagiza umugeni kimwe n’ingeso yo kugura umugabo ku bakobwa. Iyo ngesso igaragara mu Karere ka Nyamasheke, gahana imbibe na Repubulika iharanaira Demokarasi ya Congo (RDC).
Byatangiye kumenyekana nyuma y’aho ababyeyi bo mu mirenge itandukanye igize ako karere baherutse kugaragaza ko babangamiwe n’imico abasore n’inkumi bagenda badukana igasiga ibasahuye. Kugeza magingo aya ababyeyi bo mu murenge wa Nyabitekereri, umwe mu mirenge yakunze kurangwamo ibi bibazo, basobanura ko izi ngeso abasore n’inkumi badukanye zigenda zifata indi ntera.
Bantubino Vedaste, umwe mu babyeyi babyiruye muri uwo murenge, avuga ko ntako batagira urubyiruko rwabo ngo babicikeho ariko bikanga. Agira ati “Iyo umukobwa amaze kwemerera umusore ko afite ibintu, umusore nawe aza akurikiye bya bintu ariko biturutse ku mukobwa. Nyamukobwa akabwira nyina ati mawe rero nyabuneka munkorere ibi nibi nabonye umusore.
Akomeza ati “Nyamugore agahita abwira umugabo we ati umwana yabonye umugabo iyo umusore ahageze ntakindi gikorwa bahita bamuzimana inkoko.”
Avuga ko iyo umusore abonye yakiriwe neza ubugira kabiri ahita atangira gusaba umukobwa amafaranga, umukobwa nawe bitewe n’ibyo amaze gutangaho umuhungu akemera kuyashaka.
Migambi Gabriel we avuga ko hari n’ababyeyi batiza umurindi iyo ngeso, kuko batabishyigikiye ababikora bacika intege.
Ati “Intege nkeya nitwe ababyeyi tuzifite. Dushyize mu gaciro ba nyina twabazanye ntabyo baduhaye, tubyara abo bana twagombye kwicaraza abo bana mu muryango tukababwira ko igihe kizagera bakabona abagabo.”
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro tariki 18 Ukwakira 2018, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba Habiyaremye Pierre Celestin, yasabye ababyeyi guhindura imyumvire.
Ati “Ku bijanye n’isake, kugura abagabo n’ibindi ni imyumvire igomba guhinduka kandi ntibisaba umunsi umwe ariko uko ugenda uganira n’abaturage bagenda babyumva.
“Iyo uguze umugabo igikurikiraho n’uko iyo y’amafaranga ashize aramwirukana akongera agashaka undi ufite andi, bivuze ngo bibafiteho ingaruka.”
Uyu muco wagiye ugaragara mu mirenge ya Nyabitekeri, Shangi, Karambi na Cyato. Abahatuye bakavuga ko babikomora mu baturanyi babo bomuri Congo.