Site icon Rugali – Amakuru

I Goma Hateraniye Inama y’Agisilikali k’Umutekano

Aboyobozi bakuru mu ngabo zo mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari bahuriye mu nama yiga ku bibazo bibangamiye umutekano w’aka karere.

Iyi nama yabereye mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, yitabiriwe n’abasirikare bakuru baturutse mu Rwanda, Uganda, Uburundi ndetse na Tanzaniya hamwe n’iza Kongo yakiriye iyi nama.

Baraganira ku mutekano n’ituze mu karere. Amakuru Ijwi ry’Amerika ryashoboye ku menya ni uko bavuga ko umutekano muke ubangamiye ibihugu byose bigize aka karere.

Hari amakuru amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko harimo gutegurwa ibitero bya gisirikare bihuriwemo n’ingabo z’u Rwanda, iz’u Burundi, iza Uganda ndetse n’iza Tanzaniya. Iyo nyandiko yagaragaraho umukono w’umugaba mukuru w’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Generali Célestin Mbala.

Intego ni uguhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo, yaba iy’abenegihugu cyangwa ikomoka mu bihugu bituranyi.

Biravugwa ko iyi ari inama ya kabili ibaye muri uwo mujyi.

Umwe mu badepite b’ihuriro ry’amashyaka riri ku butegetsi, Juvénal Munubo ku wa mbere w’iki cyumweru yatangaje ko bashyikirije inteko ishingamategeko ibibazo bigenewe minisitiri w’ingabo wa Kongo bimusaba kwemeza cyangwa akanyomoza amakuru y’uko haba harimo gutegurwa ibitero ihuriweho n’ingabo z’ibihugu by’akarere. mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Uyu mudepite uhagarariye teritwari ya Walikale yo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, avuga ko bakwiye kwirinda ikosa ryo kwemerera ingabo z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda n’u Burundi kwinjira ku butaka bwa Kongo.

Avuga ko imikoranire n’ibihugu bituranyi ikwiye kugarukira ku guhanahana amakuru y’iperereza yafasha mu kurwanya inyeshyamba za FDLR, iza ADF zirwanya Leta ya Uganda n’iza FNL zirwanya Leta y’u Burundi.

Hashize imyaka 25 intara za Kivu zombi kimwe n’igice cyose cy’Uburasirazuba bwa Kongo gihindutse isibaniro ry’imirwano kubera imitwe myinshi yitwaje intwaro iharwanira.

Byitezwe ko nyuma y’iyi nama haza gutangazwa imyanzuro ihuriweho.

Exit mobile version