Site icon Rugali – Amakuru

I Burasirazuba: Inka hafi 100 zimaze gupfa, izirenga 450 zaramburuye zizira indwara y’ubuganga

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko nyuma y’indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Rift (Rift Valley Fever, RVF) yagaragaye mu nka no mu ihene zororerwa mu turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza na Rwamagana, imaze guhitana inka 99 naho izigera kuri 452 zaramburuye kubera iyo ndwara iterwa n’imibu.

Minagri ivuga ko iyi ndwara yagaragaye kuva ku itariki 18 Gicurasi 2018, iterwa na virusi ikwirakwizwa n’imibu, ikaba ifata amatungo yuza nk’inka, ihene, intama n’izindi zo mu gasozi ndetse n’abantu.

Iyi minisiteri ivuga ko mu bipimo byafashwe bigapimwa muri laboratwari zitandukanye, hagaragayemo 80% bya virusi itera iyi ndwara ya RVF, naho indwara zikwirakwizwa n’uburondwe hagaraye 20% ziganjemo Gasheshe.

Minagri yaherukaga gushyiraho akato gahagarika ingendo z’amatungo ku mpamvu izo arizo zose zaba kwimura, kugurisha, kubaga n’ibindi, mu turere iyi ndwara yagaragayemo.

Icyo gihe ngo hahise hatangizwa ikingira ry’amatungo na n’ubu rigikomeza muri utu turere turwaje; ubu hamaze gukingirwa inka 36,930 n’ihene 254. Muri utwo turere habarurwa inka 147,604.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Minagri yakomeje igira iti “Hashyizweho amatsinda y’abaganga muri buri karere ashinzwe gukurikirana amatungo yafashwe no kuvura ibyuririzi. Havuwe inka 1638, muri zo inka 1202 zarakize.”

Kubera ibibazo by’indwara zikwirakwizwa n’uburondwe cyane cyane Gasheshe zagiye zigaragara, byanabaye ngombwa ko Minisiteri igura imiti yo koza yica uburondwe hanashyirwaho itsinda rigomba kwigisha aborozi uko umuti uvangwa n’uko ukoreshwa.

Mu nka 99 zimaze kuzira indwara ya RVF na 452 zaramburuye mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Rwamagana; Ngoma niyo yapfushije nyinshi (66) inaramburuza nyinshi (168), mu gihe Rwamagana ariyo ifite inka nke zapfuye (7), naho Kayonza niyo ifite inka nke zaramburuye (60).

Minagri ivuga ko byo gukingira indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Rift bizakomeza mu turere yagaragayemo kimwe no kuvura amatungo azajya agaragaza ibimenyetso by’indwara kimwe n’izindi ndwara.

RVF irangwa n’ibimenyetso birimo kuramburura mu byiciro byose byo guhaka, kunanirwa kurisha, umuriro mwinshi hejuru ya dogere 40, gucika intege, kuva amaraso mu mazuru, gutukura cyane kun da y’amaganga, kugabanyuka k’umukamo n’ibindi.

Minagri iteganya no gukomeza ubukangurambaga mu borozi n’abaturage kwirinda kurya inyama z’itungo ryipfishije no kubasaba guhita bamenyesha umuganga w’amatungo ku gihe igihe cyose babonye ibimenyetso cyangwa bakeka ko bifitanye isano n’iyi ndwara.


Inka 99 zimaze kwicwa n’indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Rift

Exit mobile version