Site icon Rugali – Amakuru

Huye: Umwe mu banyeshuri bariye ibiryo bihumanye muri kaminuza yitabye Imana

Umwe mu banyeshuri barenga 12 bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, baheruka kujyanwa mu bitaro kubera kurya ibiryo bihumanye muri restaurant ya kaminuza, yitabye Imana kuri iki Cyumweru.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Gicurasi 2017, abanyeshuri barenga 12 baraye mu bitaro bya CHUB bazira kurya ibiryo bishobora kuba bihumanye.

Umuyobozi wa CHUB, Dr Augustin Sendegeya, yabwiye IGIHE ko umunyeshuri witwa Augustin Ngendahimana yitabye Imana ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Gicurasi 2017.

Yagize ati “Ayo makuru niyo, uretse ko bari banamusanzemo malariya. Yapfuye mu ma saa yine z’umugoroba.”

Ngendahimana yigaga mu mwaka wa mbere mu bijyanye n’Ishoramari n’Amabanki (Business, Banking and Administration-BBA).

Ubuyobozi bw’ibitaro bwavuze ko amakuru arambuye buyatanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Kuwa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2017, mu bitaro bya CHUB hari hakirwariye abanyeshuri bagera kuri batanu kubera ikibazo bari bafite cyo gucibwamo no kuruka ndetse no kuribwa mu nda bituruka ku byo bariye nk’uko byemezwaga n’abaganga babakurikiranaga. Kuwa Gatanu, amakuru yavugaga ko hari undi umwe nawe wajyanywe mu bitaro kubera icyo kibazo.

Mu gukurikirana iby’icyo kibazo, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abakozi bane bakora muri iyo restaurant kugira ngo bakorweho iperereza.

Umwe mu banyeshuri bariye ibiryo muri restaurant ya kaminuza akajya mu bitaro

Inkuru bifitanye isano : Huye: Abanyeshuri 12 ba Kaminuza y’u Rwanda baraye mu bitaro bazira ibiryo bihumanye
prudence@igihe.rw
Exit mobile version