Site icon Rugali – Amakuru

Huye: Hemejwe ko inyubako 28 zirimo iya Hotel Faucon zifungurwa

Mu nama nyungurana bitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’abikorera ikitabirwa n’abaminisitiri batandukanye, hafashwe umwanzuro wo gufungura inzu 28 zimaze imyaka irenga ine zifungiwe imiryango. Ni nyuma y’uko ku wa 24 Nzeri 2018 Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ari kumwe n’abandi baminisitiri basuye uwo mujyi bazenguruka ibice bitandukanye biwugize, bavuga ko gufunga amazu bitakoranywe ubushishozi.

Hari hashize imyaka irenga irindwi ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bufashe umwanzuro wo gufunga zimwe mu nyubako zo mu mujyi rwagati kugira ngo ba nyirazo bazivugurure bubake amagorofa ariko, birananirana. Ku ikubitiro hari hafunzwe inzu ziri ahitwa mu ‘Cyarabu’ hamaze gushira imyaka igera kuri ine nta gikozwe, hafungwa n’uruhande rumwe rw’umujyi mu gice cy’iburyo uturutse i Kigali.

Mu zafunzwe hiyongeraho indi ifite amateka akomeye yitwa “Faucon” nayo yafunzwe bikanengwa n’abatari bake bavuga ko yari ikwiye kubungwabungwa kuko ifite icyo ivuze ku Mujyi wa Huye wahoze witwa Astrida mu gihe cy’abakoloni.

Mu nama yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2018, hafashwe umwanzuro ko izigera kuri 28 zigomba gufungurwa zikaba zikorerwamo.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Amb. Gatete Claver yavuze ko ba nyirazo bahawe imyaka itanu yo kuba bazikoreramo mu gihe bagishakisha ubushobozi bwo kubaka izijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Ati “Twemeje ko hano mu mujyi amazu menshi y’abikorera amenshi agiye gufungurwa, tunumvikana ko imyaka itanu yaba ihagije kugira ngo babe bayakoreramo ariko nyuma bakazakurikiza igishushanyo mbonera kigezweho.”

Abakorera ishoramari n’ubundi bucuruzi mu Mujyi wa Huye bishimiye icyo cyemezo, basaba ko bakoroherezwa kubona ibyangombwa byo kuvugurura.

Mukandekwe Colette ati “Icyo twasaba ni uko habaho korohereza abikorera kubona ibyangombwa byo kubaka ntihagire amananiza azamo kugira ngo tubashe kubikora mu buryo bwihuse kuko amahirwe twahawe agaragaza ko ari ibintu byihutirwa.”

Minisitiri Gatete yanavuze ko buri wa gatandu w’umuganda, mu Mujyi wa Huye hazajya haza abayobozi baturutse muri Guverinoma hagamijwe kureba aho ibikorwa byo kuvugurura bigeze.

Inkuru wasoma:

– Minisitiri w’Intebe yasuye Umujyi wa Huye bitanga icyizere ko ugiye kuvugururwa (Amafoto)

 Amatongo: Akazi k’ingutu ku meza ya Meya mushya wa Huye

 


Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aheruka gusura Umujyi wa Huye ari kumwe n’abayobozi batandukanye


Hotel Faucon ifite amateka akomeye mu mujyi wa Huye ariko yafungiwe imiryango ihinduka igihuku


Zimwe mu nyubako z’ahitwa mu Cyarabu zimaze imyaka irenga irindwi zifunze


Zimwe mu nzu zakorerwagamo ubucuruzi mu mujyi wa Huye rwagati zimaze imyaka irenga ine zifunze

prudence@igihe.rw

Exit mobile version