Ndayizera Phocas yaburanye ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku wa mbere w’iki cyumweru mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Kuri uyu wa gatanu, bitunguranye batiye icyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo, niho habereye isomwa ry’urubanza, Umucamanza akaba yatangarije Umuseke ko ari ku mpamvu z’umutekano.
We na bagenzi be 12, bakurikiranyweho ibyaha bibiri: Kugira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, no Kugambana no gushishikariza gukora ibikorwa by’Iterabwoba.
Mu isomwa ry’urubanza bavuze ko Ndayizera Phacas yagiranaga ibiganiro na Ntamuhanga Cassien watorotse Gereza ya Nyanza agahungira muri Mozambique, akifatanya n’umutwe urwanya Leta, wa RNC.
Ntamuhanga Cassien ngo yavuganaga na Ndayizera Phocas inshuro nibura eshatu mu cyumweru, kuri telefoni yahinduye izina akiyita Kazire.
Ngo Ndayizera ngo yahawe inshingano zo gutera ibisasu ahantu hatandukanye mu gihugu, akaba ngo yarafatanywe ibisasu bibiri.
Umucamanza yagiye asoma umwe ku wundi akavuga n’impamvu zikomeye zatumye Umushishinjacyaha avuga ko bagomba gukomeza gukurikiranwa bafungiye muri Gereza bahereye ku munyamakuru Ndayizera Phocas wakoraga inkuru zigatambuka rimwe na rimwe kuri BBC/Ikinyarwanda.
Buri wese yari afite irindi zina yiyitaga kuri Telefoni ry’irihimbano, ngo ibikorwabyose bakoraga bari barabyise andi mazina.
Umucamanza ati “Nkiyo bashakaga gukora inama babyitaga ‘Mace’.”
Yavuze amazina yose bitwa adasanzwe, ari ayita ay’Akazi.
Ngo Ndayizera kuva yafatwa mu bugenzacyaha, mu ibazwa ntiyigeze agora inzego zose zamubajije, ngo yahise yemera icyaha asaba imbabazi.
Uyu Ndayizera kandi ngo yanditse inyandiko asaba imbabazi, avuga ko yashutswe.
Abaregwa bose bemera ibyaha bakekwaho kandi banabisabiye imbabazi bakavuga ko bashutswe nk’uko byatangajwe n’Umucamanza.
Urukikorusanga kuba abaregwa bose bemera icyaha bakekwaho, kubafunga by’agateganyobyemewe mu ngingo ya 95 na 96 ndetse na 97, bityo yanzuye ko bakomeza kuburana bafunzwe.
Amazina y’abaregwa muri uru rubanza:
1. NdayizeraPhoas (Alias) Kazire
2. Karangwa Eliakim Prokim Prof (Alias) Laborantin
3.Niyonkuru Emmanuel (Alias) Doing I
4. Niyihoze Patric (Alias) Nick
5. Byiringiro Garno (Alias) Lingo
6. Bikirimana Wax Bonheur
7. Bizimana Terrace
8.Munyensanga Martin (Alias) Carbo Tinga
9. Mushimiyimana Venus Yves
10. Nshimyumuremyi Jean Claude (Alias) Kayima
11. Rutaganda Bosco
12. Shiragahinda Erneste
13. UkurikiyimfuraTheoneste (Alias) Sergent Kanguru
https://umuseke.rw/breaking-ndayizera-yatangiye-gusomerwa-ngo-yavuganaga-na-ntamuhanga-cassien.html