Rnc France ntako tutagize tuburira Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda, none nyuma yaho Kagame Paul azishutse ko azazisubiza mu Burundi aruko akuyeho Perezida Nkurunziza ibintu bimeze nabi cyane murizo mpunzi.
Kagame yakiriye izo mpunzi aziha ubuhunzi byihuse, maze aba atangije inyeshyamba zizatera u Burundi, inkumi z’abarundi nabasore bitabira igisirikare kizatera u Burundi.
Nkuko twagiye tubigarukaho abana ba Barundi bashiriye Kongo.
Nyuma abashoboye gucika kw’icumu bashoboye kuvuga amacumu (kuvuga uko intambara yagenze) babwira imiryango yabo yari munkambi z’Impunzi mu Rwanda.
Impuzi z’abarundi mu Rwanda zafashwe n’indwara idasanzwe yo guhungabana ikomoka kukubura abana nabagabo babo baguye muntambara za Kongo hiyongera kuba bari mubuzima bubi kandi bari bafite ubuzima bwiza igihe bari mugihugu cyabo.
Uwitwa Hussein Radjab nawe biravugwa ko ari mumaboko ya Perezida Nkurunziza nyuma yo gufatirwa muri Tanzania.
Uyu Hussein Radjab niwe Kagame yashyiraga impere ngo azacyura impunzi z’Abarundi.
Twabibutsa ko uyu mugabo Hussein yacitse gereza ya Mpimba mu Burundi acikishijwe na Kagame amutwara Kigali.
Ubu twandika ibi dore ibinyamakuru bya Kagame uko byandika inkuru kurizino mpunzi.
Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zirenga 350 zahuye n’ihahamuka.
Izi mpunzi zahunze ibibazo bya politki mu Burundi nizo zimaze kwegera ivuriro rivura indwara zijyanye n’ihungabana mu Rwanda nyuma yo kuvuga ko ibibazo bitandukanye birimo ihohoterwa, gufunghirwa mu biro by’iperereza, kubura ababo, abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu n’ibindi bahuriye nabyo mu Burundi mbere yo guhungira mu Rwanma.
Ikigo cya Maison Shalopm cyakira impunzi z’Abarundi bafite ibibazo cyatangiye kwita ku bibazo by’ihungabana muri Kanam 2018 nyuma yo kubona ko benshi muri izi mpunzni bafite ikibazo cy’ihahamuka.
“Nyuma yo kubona ibimeneyetso by’ihohoterwa ku mibiri birimo abarashwe, abafungiwe ahatemewe n’abari n’abategarugori bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi nibyo byatumye dutangira ku bitaho ku bijyanye n’indwara y’ihungabana.” Mahoro Florence wakira izi mpunzi z’Abarundi zahuye n’ihungabana akomeza avuga ibimenyetso bibagaragaraho.
“ibimenyetsi by’ihungabana bagaragaza birimo kwikanga cyane, guhorana ubwoba, kongera gusubira mu bihe byashize bavuga ibyabayeho, kudasinzira,kwiheba, gushaka kuba bari bonyine. Hari n’abaza kuririra hano aribyo bibazanye kuko baba batinye kurira mu miryango ibacumbikiye”
Umunyarwandakazi Mahoro Florence wita ku bibazo byo mu mutwe by’impunzi akomeza avuga ko babavura bakoresheje ibiganiro (Psychotherapie) kandi bikaba bibavura kuko atanga ingero z’abari barabuze ibitotsi bongeye kubibona n’abandi batakigaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara.
Ikindi gituma iyi ndwara ikura muri izi mpunzi ni ukunanirwa kwakira ubuzima bw’ubuhunzi barimo nyuma yuko bari batuye ahantu heza, babayeho neza n’abana babo biga amashuri meza ariko ubu byose bikaba byarabuze.
“Abari bafite ubzima bwiza ubu bwahindutse kubyakira byarabagoye kuko iyo aje nkaha yaburaye yanabuze amafaranga 1000 yo kwivuza biba bighoye kumufasha.”
Maison Shalopm ivuga ko inafasha aba Barundi kwiyubaka mu buryo bw’ubushobozi ibaha inguzanyo no kubahugura kubyo bakwiye gukora ngo bakire ubuzima bw’ubuhunzi babayemo.
Nyuma y’umwaka iki kigo gitangiye gukurikirana ibibazo byo mu mutwe mu mpunzi kimaze kwakira abarenga 350 ubuyobozi bwacyo buvuga ko ari bake ukurikije ibibazo barimo.
“ Dushingiye ku bibazo impunzi zifite n’ibyo zihura nabyo bagakwiye kuba baruta abaje kwisuzumisha kuko ukurikije iyi mibare bivuze ko twakira abantu 2 ku munsi kandi twagakwiye kwakira abarenze.”
Usibye Maison Shalom yakira impunzi z’Abarundi zo mu ntara y’Uburasirazuba mu Kerere ka Bugesera na Centre Christus y’abaihayimana mu mujyi wa Kigali nayo yakira impunzi z’abarundi zifite bene ibi bibazo aho bakira abarenga 100 buri mezi 3.
Rnc France Iringinga Perezida wa Burundi Nyakubahwa Nkurunziza kureba icyakorwa kugirango Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda azifashe zitahuke zisubire iwabo n’ubwo batazashobora kongera kubona ababo baguye muntambara za Kongo kubera Kagame Paul wazibashoyemo.
RNC France