Site icon Rugali – Amakuru

HOTELI LA PALISSE YA KAGAME NYIRAMONGI YABA KOKO YATWITSWE N’INKUBA CYANGWA ABAKOZI BAYO BITWIKIRIYE IMVURA BAKAYITWIKA?

Hashize iminsi havugwa ibibazo bikomeye byo kudahemba abakozi mu mahoteli menshi atandukanye, aho ndetse bamwe bategekwa n’abakoresha babo ko nibigera hanze bazirukanwa ndetse bagakurikiranwa ko bamennye ibanga ry’akazi (byumvikane neza ko gusaba guhembwa ibirarane by’umushahara, ari uburenganzira busesuye bwemewe mu Mategeko Mpuzamahanga areba Umurimo).

La Palisse Hotel rero yashinzwe na Bwana Augustin Mukezangabo, atangira hariya munsi yo k’ “Umushumba Mwiza”, byari salle iberamo ubukwe n’ibindi birori, nyuma yakomeje kwagura ubusitani nabwo bukorerwamo ubukwe n’indi minsi mikuru, amaze kunguka dore ko habaga icyashara gikomeye, nibwo yatangiye kubaka amacumbi ahereye ku byumba bidafatanye biri muri za bungalows aho mu busitani, nyuma akomeza azamura ihoteli nini aho i Nyandugu.

Icyo gihe nibwo rero yahise akubitwa ijisho n’agatsiko (dore ko gahumurirwa n’ahantu hose hari ifaranga cyangwa umushinga wunguka). Agatsiko kaje kamukanga ko yubatse mu gishanga kandi bitemewe… ubwo rero Umushoramari warushye yiga umushinga ndetse umaze no gukomera cyane (AUGUSTIN MUKEZANGABO) yisanze mu ruhande rwo gusaba imbabazi ngo adasenyerwa… dore ko harimo n’amadeni atarishyura yari yafashe ngo arangize izo nyubako. Aho rero niho hajemo kumusaba ko yatanga imigabane ngo akingirwe ikibaba akomeze gukora… ni icyo gihe rero imwe mu migabane yahawe NYIRAMONGI JEANNETTE KAGAME, akoresheje musaza we MUREFU RICHARD (uyu niwe uhagararira buri gihe inyungu za mushiki we Nyiramongi Jeannette Kagame; ingero ni uruganda rwihariye isoko ryo kohereza icyayi mu mahanga “RWANDA MOUNTAIN TEA LTD aho uru ruganda rwahawe na Leta ku buntu inganda z’ibyayi n’amashyamba bakoresha mu ruganda… kandi byari umutungo rusange wa leta… bafite kandi ubucuruzi bwigaruriye gutanga benzene y’indege kuri Kigali International Airport, n’ahandi henshi bagenda bivanga mu bucuruzi bwa ba Rwiyemezamirimo baba babiruhiye nyuma bagasabwa gufatanya n’agatsiko cyangwa kubyamburwa no kwicwa nkuko byakorewe ba Mzee Tribert A. Rujugiro, Mzee Makuza Bertin, Assinapol Rwigara n’umuryango yasize n’ubu bigikomeza ku bandi benshi…

Hotel la Palisse rero kubera kugira izo ntege zivuye kuri Nyiramongi Kagame, bubatse indi hotel rutura i Nyamata maze bazana sositeye y’abafaransa yitwa Golden Tulip aba ariyo ifata iyo hotel (nkuko mwese mubizi uburyo Kagame n’agatsiko ke banga abafaransa urunuka, nta mushoramari wazana abafaransa ngo abahe hoteli/bizinesi ye hatarimo icyemezo cya Kagame/Nyiramongi).

Hagati aho kandi banubatse Hotel La Palisse Gashora Lodge; ariyo yafashwe n’inkongi uyu munsi nkuko mwabibonye mu makuru menshi…
Amakuru tuvana ahantu hizewe ni uko abakozi bayo bari guhatwa ibibazo ku cyaba cyateye iyo nkongi, dore ko bari kubakekera ko ari bo bayitwitse bakaba babeshyera inkuba; dore ko babayeho mu gisa nk’ubucakara, bahembwa intica-ntikize kandi nayo ikaza igihe Nyirabuja Nyiramongi yabishatse, aciye mu buyobozi bwayo.

Ikibazo rero ndangiza nibaza ni iki? Ese abo bakozi murabashaka ho iki ko n’iyo batayitwika, umuvumo mufite uhagije? Ko niyo mwungutse mwirengagiza kwishyura abakozi n’ababagemurira ibikoresho n’ibiribwa, mwibwira ko Ijuru ridafite amaso arebera abarenganijwe? Murabeshya, mwateza cyamunara iby’inzirakarengane, mwasenya amazu y’abandi biyushye akuya bubaka, mwarasa abanyarwanda, abanyekongo, abatanzaniya, abaganda… WOWE KAGAME N’AGATSIKO KAWE, MUSHIKAME MWITEGURE INKUBA N’ IBISHASHI BY’IMIRIRO BIVA MU IJURU…

Umusomyi wa Rugali

Exit mobile version