Site icon Rugali – Amakuru

Ese Kagame akorera abanyarwanda cyangwa hari abandi bantu tutazi akorera?

Byanditswe n’uwahoze ari minisitiri w’intebe w’u Rwanda Faustin Twagiramungu

Inkuru yasohotse ku taliki ya  28, 2018 z’ukwezi kwa munani mu kinyamakuru “The Jerusalem Post” ku Rwanda yari ifite umutwe uvuga uti ” By’umwihariko: Abari abayobozi ba Israheri mu gufasha u Rwanda mu kwinjira mu muryango wa   OECD (Organization for Economic Cooperation and Development)”. Uyu muryango ni uw’ibihugu bifite ubukungu buri hejuru.

Byose nibigenda neza, u Rwanda, igihugu kiri mu bihugu bikennye kw’isi  ruzaba urwambere muri ibyo bihugu mu kwinjira muri OECD.

Iki kemezo cya Israheri cyababaje jandi gitera agahinda abarwanya igisirikare n’ubutegetsi bwa Kagame.  Ku ruhande rumwe iki kemezo cyafatiwe igihugu gito kandi gikennye nk’u Rwanda ntabwo cyari kibi, ku rundi ruhande ku banyarwanda benshi ndetse n’abanyafurika muri rusange iki kemezo kirahisha ibintu byinshi bikorwa na Perezida Paul Kagame. Ubu ni uburyo akoresha bwo gucabiranya kugira ngo arengere inyungu ze agurisha amabuye y’agaciro yo muri Congo ku banyaburayi n’abanyamerika .

Muri make bamuhaye promosiyo kugira ngo bakomeze bamukoreshe akomeze abe icyambu cyo kugera ku bukungu bwa Congo.

 

Exit mobile version