Site icon Rugali – Amakuru

Hatanzwe inka ariko umwaka urashize batarazibona!!!!!

Bamaze umwaka bategereje inka nyuma yo kubakirwa ibiraro na Biogaz. Imiryango itishoboye igera kuri 38 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu, mu Murenge wa Gataraga, mu Karere ka Musanze, bamaze umwaka ibiraro bubakiwe nta nka zirimo na Biyogaz zabo zidakora kuko babuze amase yo kuzishyiramo.

Abagize iyi miryango batujwe muri uyu mudugudu mu 2017, berekwa ibiraro bazashyirirwamo inka na biyogaz bazajya bifashisha bategura amafunguro.

Bijejwe kugezwaho inka mu bihe bya vuba ariko hashize umwaka urenga batarazihabwa.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu bavuga ko kuba bareba ibiraro bitagira inka na biyogaz batarakoresha na rimwe, bibababaza byongeyeho kuko n΄abari bazihawe bazambuwe.

Havugimana Vedaste yagize ati “Tukimara kugera muri uyu mudugudu buri wese bamuhaye inzu n’ikiraro kizajyamo inka na biyogaz tuzajya dukoresha dutetse, hashize igihe gito bamwe muri twe bahawe inka, nyuma y΄amezi abiri barazitwara, bazishyira ku kagari bukeye imodoka iraza irazipakira ntitwongera kuzibona”.

Akomeza agira ati “Ubu umwaka urashize ibiraro bibereye aho na za biyogaz ntituzi ngo zikoreshwa gute twabuze amase, niba bari baratwemereye izo nka baziduha, zikadufasha mu iterambere ryacu”.

Mukeshimana Solange na we ati “Ubwo twageraga muri uyu mudugudu twumvaga ari ibyishimo bikomeye, batwijeje ko nyuma y΄ukwezi bazaduha inka, ariko umwaka urangiye ntazo, twarabazaga bakatubwira ngo mu cyumweru gitaha ziraza bigaherera aho”.

“Nk΄ubu tuzibonye abana bacu bakabona amata n΄agafumbire ko gushyira mu turima tw΄igikoni, twarwanya imirire mibi n΄abasaza bagasaza neza. Badufashije baziduha nk΄uko bazitwemereye cyangwa bakatubwiza ukuri niba ntazo tukabimenya”.

Umuyobozi w΄Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène, avuga ko babanje gukemura ibibazo by΄ubwatsi ariko bitazarenza muri Gashyantare 2019, batarazihabwa.

Ati “Inka twateganyije ko bazihabwa n΄isoko ryaratanzwe, icyo twabanje ni ugutegura ubwatsi bwazo, akarere katanze hegitari n΄igice zo kubuhingaho, bwatangiye kuboneka ku buryo muri uku kwezi kwa Gashyantare izi nka bazatangira kuzihabwa”.

Usibye kuba aba baturage batujwe mu mudugudu w΄icyitegererezo wa Gatovu basaba ko bahabwa inka bamaze umwaka bategereje, banavuga ko baramutse babonye ishuri ry΄inshuke hafi yabo byafasha abana babo kubona uko biga. Akarere kabemereye kubakorera ubuvugizi naryo rikaboneka.


Ibiraro bubakiwe bimaze umwaka nta nka zibamo

 

 

Exit mobile version