Site icon Rugali – Amakuru

Hatahiwe Gen Ibingira -> Gen. Sam Kaka wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo ari muri 925 basoje amasomo muri UNILAK

(Rtd) Gen. Sam Kaka Kanyemera wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), mu bijyanye n’amategeko Mpuzamahanga Mpanabyaha yigiye muri Kaminuza ya UNILAK.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2018, ku nshuro ya cumi Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisite (UNILAK) yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 925, harimo abo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza 823 barimo ab’igitsina gore 574 n’abandi 102 barangije mu cyiciro cya gatatu (Masters) barimo abagabo 66.

Aba banyeshuri barangije mu mashami atandukanye yo gucunga ibidukikije, ikoranabuhanga n’amategeko mu mwaka w’amashuri 2016/2017.

Gen. Kaka usanzwe ari Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP/NCHR), yahembwe mu banyeshuri b’indashyikirwa mu gashami k’amategeko Mpuzamahanga Mpanabyaha (International Criminal Law), ahabwa ibikoresho bizamufasha kureba amasheni yose ya Dstv.

Kaminuza ya UNILAK imaze imyaka 20 ishinzwe, imaze gutanga impamyabumenyi zigera ku 11 173. Umuyobozi Mukuru wungirije wayo, Dr. Ngamije Jean, yasabye abahawe impamyabumenyi kuba umusemburo w’impinduka muri sosiyete n’igihugu muri rusange kuko ibyangombwa byose n’ubushobozi babihawe.

Yagize ati “U Rwanda n’imiryango yanyu babatezeho byinshi. Kwiga Kaminuza bivuze kugira icyo uhindura cyiza, iyo ntacyo uhinduye ngo ukigeze ku rwego runaka rwiza, ntacyo uba waramaze muri Kaminuza.”

Yakomeje avuga ko ubumenyi abarangije muri iyi kaminuza bahawe bugiye kuba umusanzu mu kubaka iterambere ry’igihugu kikagera ku rwego rwisumbuye. Yasabye abasoje amasomo gutanga umusanzu wo gukora ubusesenguzi bwimbitse ku bibazo igihugu gifite no kubishakira ibisubizo kandi bakihesha agaciro kuko ubumenyi budafite kwihesha agaciro ntacyo bumaze.

Noheri Pierre Célestin wahawe impamyabumenyi mu ishami ry’imari (Finance), yabwiye IGIHE ko amasomo yize azamufasha kwiteza imbere, umuryango n’gihugu muri rusange.

Yagize ati “Amasomo nize ni menshi arimo ajyanye no kwihangira imirimo, ndumva hari icyo nshobora kugeza ku gihugu cyanjye ndetse n’umuryango wanjye. Impamba nkuye muri iyi Kaminuza izamfasha kwiteza imbere no kongera ubumenyi.”

Ugiriwabo Esther wahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga Mpanabyaha (International Criminal Law), yavuze ko yishimiye kurangiza amasomo ye kandi yiteguye gutanga umusanzu we mu rugamba rwo gukomeza kubaka igihugu cyiza.

Kaminuza ya Unilak yashinzwe mu 1997 n’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadiventisti, itanga amasomo ari ku rwego rw’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor) n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), mu mashami y’Ubukungu, Ibidukikije, Amategeko ndetse n’Ikoranabuhanga.

Kaminuza ya UNILAK ifite ibigo bitatu biyishamikiyeho, harimo icyicaro gikuru kiri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, Ishami rya UNILAK- Nyanza na UNILAK- Rwamagana.

(Rtd) Gen. Sam Kaka Kanyemera ni umwe ari kumwe n’umugore we Nuriat Kaka mu muhango wo kumuha impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

(Rtd) Gen. Sam Kaka Kanyemera ni umwe muri 925 bahawe impamyabumenyi muri UNILAK

Izina rya Sam Kaka ryamenyekanye cyane ubwo yari umwe mu basirikare b’indwanyi byahamye mu rugamba FPR yarwanaga rwo kubohora igihugu hagati ya 1990 na 1994

(Rtd) Gen. Sam Kaka Kanyemera yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mategeko mpuzamahanga mpanabyaha

Umuyobozi Mukuru wungirije wa UNILAK, Dr Ngamije Jean yambika (Rtd) Gen.Maj Sam Kaka umwambaro werekana ko arangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Mu rugamba rw’ishiraniro, Major Sam Kaka Kanyemera yayoboye “Alpha Mobile Group” yari ifite ibirindiro i Miyove ho mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba

Urugamba rurangiye, Sam Kaka wari umaze kuba Colonel yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Nyuma y’aho aba intumwa ya Rubanda mu nteko Ishinga Amategeko /Umutwe w’Abadepite mu bakandida ba FPR Inkotanyi

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, n’ Umuyobozi Mukuru, Prof Alex Butera

Umuyobozi mukuru (Chancellor) wa UNILAK, Prof Alex Butera

Umuyobozi Mukuru ushinzwe gushakisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Siboyintore Jean Bosco

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yari yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri UNILAK

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yari yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri UNILAK na Madamu

Amafoto: Niyonzima Moise
Exit mobile version