Site icon Rugali – Amakuru

Hatahiwe abikorera amakarito->Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwerekanye amafoto ya Sous Lt Henri Jean Claude Seyoboka ubwo yabaga muri Canada yitabiriye imyigaragambyo yamagana Leta y’u Rwanda, bushimangira ko ari ikimenyetso cy’uko yari agifite imigambi mibi.

Ni kuri uyu wa Kane ubwo mu Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo hakomezaga urubanza ubushinjacyaha buregamo Sous Lt Seyoboka ibyaha bya Jenoside.

Seyoboka w’imyaka 51 yagejejwe mu Rwanda mu 2016 nyuma y’imyaka 20 aba muri Canada. Ashinjwa ibyaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha ashinjwa kuba yarabikoreye ahahoze hazwi nka CELA (Centre d’Etudes des Langues Africaine), St Famille na Saint Paul mu Mujyi wa Kigali.

Ibyaha uyu mugabo ashinjwa ko yabikoze hagati ya tariki 1 Ukwakira 1990 na 31 Ukuboza 1994.

Mu iburanisha ry’uyu munsi, umwanya munini wihariwe n’ubushinjacyaha, bushimangira ibimenyetso bwatanze ku byo Seyoboka aregwa.

Seyoboka kuri uyu wa Gatatu yari yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko uvugwa atari we ndetse n’aho bivuga ko yiciye Abatutsi muri Jenoside atahageze.

Umushinjacyaha ashimangira ibimenyetso yatanze, yabanje kugaruka ku mvugo Seyoboka yakoresheje avuga ko we ku matariki ashinjwaho kujya mu bitero yabaga ari guhangana n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, azirasaho ibisasu biremereye ndetse ko ari we warashe ku nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko (yahoze yitwa CND).

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo ari ubwishongozi kuza kugaragaza ibyo yagiye akora mu rukiko.

Yakomeje avuga ko ibyo bashinja Seyoboka bafite ibimenyetso ko yabikoze.

Ku kijyanye no kugira umugambi wo gukora Jenoside, umushinjacyaha yavuze ko Seyoboka yatozaga Interahamwe muri Komini Nyarugenge kandi ngo nubwo yireguye avuga ko icyo gihe ashinjwa kuzitoza yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, ngo ntabwo yari afungiweyo ku buryo atashoboraga kuvayo ngo aze i Kigali.

Yavuze ko kandi ko Seyoboka hari amafoto yafashwe ari mu myigaragambyo yamagana Leta y’u Rwanda ubwo yabaga muri Canada, umushinjacyaha akavuga ko bishimangira umugambi we w’urwango n’imigambi mibi byari bigikomeje.

Seyoboka yaburanye ahakana ibyo aregwa avuga ko uwo abatangabuhamya bavuga witwa Lt Claude atari we.

Umushinjacyaha yavuze ko Seyoboka ari gushaka kujijisha kandi abatangabuhamya baravuze ko bamuzi neza ndetse hari umwe muri bo beretse ifoto akemeza ko ari we wabayoboraga mu bitero byagiye kwica Abatutsi.

Yavuze ko bishoboka ko abatangabuhamya batatanze amazina ye yose ariko ko bidakuraho ibyo ashinjwa.

Yavuze ko kandi kuba ushinjwa ari Seyoboka binemezwa no kuba ubutabera bwa Canada bwaramwohereje mu Rwanda bwabanje gusuzuma neza, ngo iyo aba atari we ntibwari kumwohereza.

Ikindi ngo birasanzwe haba mu gisirikare cyangwa mu basivili ko ufite ipeti rya Sous Lieutenant ashobora kwitwa Lieutenant.

Umushinjacyaha avuga ko mu bashinja Seyoboka harimo uwari Burugumesitiri wa Nyarugenge ndetse n’uwari wungirije Seyoboka mu kuyobora ibitero byishe Abatutsi, bityo ko abo bantu batabeshya kandi barakoranye, byongeye bari banaturanye.

Umushinjacyaha yavuze ko ahubwo Seyoboka yakabaye asaba imbabazi Abanyarwanda aho kugaragaza ko ari umwere.

Avuga ku batangabuhamya b’ubushinjacyaha, Seyoboka yavuze ko hari abo atizeye ibyo bavuze, agaragaza ko hari n’ahandi bagiye batanga ubuhamya bukangwa kubera ko burimo ibinyoma.

Yavuze ko adashobora kubona amagambo asobanuramo Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari icyaha gikomeye cyane, by’umwihariko kuba ari Abanyarwanda bishe bagenzi babo b’Abatutsi babahora ubwoko bwabo.

Yavuze ko iyo aza kugirira urwango Abatutsi atari gusiga mukase wari umugore wa kabiri.

Seyoboka yavuze ko iyo aba yarahawe ‘mission’ yo kurimbura Abatutsi atari kuyihabwa wenyine, ko yari kuyihabwa hamwe n’abasirikare bagenzi be biganagana i Butare guhera mu 1993. Yireguye avuga ko yagiye mu gisirikare agiye gutabara igihugu atari agiye kwica.

Impande zombi zimaze kugaragaza ibimenyetso byazo, zahawe kugaragaza amazina y’abatangabuhamya bazo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje urutonde rw’abatangabuhamya icyenda bazaza gushinja Seyoboka, biganjemo abasanzwe baratanze ubuhamya ubushinjacyaha bushingiraho ibirego.

Seyoboka yatanze amazina y’abantu 16 barimo ababa mu mahanga bahoranye mu gisirikare, nubwo umucamanaza yagaragaje ko bishobora kuzagorana kuko nta buryo bwo kuvugana imbonankubone n’abari kure buri muri urwo rukiko.

Mu bo yatanze, harimo n’uwarokokeye aho ashinjwa kuyoborera ibitero na bariyeri ziciweho Abatutsi.

Urubanza ruzakomeza tariki ya 19 na 20 Werurwe 2018 humvwa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.

Source: Igihe.com

Exit mobile version