Kagame n’agatsiko baribwira ko bazashobora guhisha umubare w’abanyekongo bishe bava mu nkambi ya Kiziba ariko baribeshya. Nawe ishyire mu mwanya wuyu mwali cyangwa umubyeyi nubwo bwose nta muzi ariko icyo nzi kandi ntashidikanya nuko umwana we, musasza we, murumuna we, umubyeyi we cyangwa umugabo we bari mu bishwe n’abatumwe na Kagame.
Ubu se koko Kagame yungutse iki uretse kwiyongerera abanzi dore ko n’abanyamurenge nabo bahagurutse bakaba batangiye kumwamagana hirya no hino kw’isi nyuma yuko bamumenye. Kumena amaraso nta narimwe byakemuye ibibazo ahubwo birabyongera. None Kagame atangiye gufunga n’insengero kubera gutinya ko abantu benshi barushaho kumumenya ariko aribeshya kuko gufunga izi nsengero ntaho bitaniye no gukina n’umuriro.