Uko yakuriye mu mashanyarazi, akazi muri Israel, uko yisanze mu Rwanda: Ron Weiss yahishuye byinshi.
Muri Gicurasi 2017 nibwo Umunya-Israel Ron Weiss yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’igihugu ishinzwe Ingufu, REG, icyo gihe yasimbuye Jean Bosco Mugiraneza. Nyuma y’imyaka ibiri n’igice hari byinshi amaze guhindura mu bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi, hashingiwe ku bunararibonye yakuye mu gihugu cye mbere yo ku za mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na CNBC, uyu mugabo yagarutse ku bihe bitandukanye birimo ubwo yari akiri muri Israel nk’umuyobozi ushinzwe imishinga y’amashanyarazi mu kigo gishinzwe ingufu muri Israel (Senior Vice President, Engineering Projects and Business Development Group for the Israel Electric Corporation (IEC).
Weiss yavuze ko mu buzima bwe bwose yabaye muri Israel, kuva mu ntangiriro akaba yarakundaga ibijyanye n’ikoranabuhanga cyane cyane ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.
Ati “Wasangaga ndimo guhuza utuntu tunyuranye, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye no kujya mu gisirikare nk’uko bimeze muri rusange muri Israel, natangiye kwiga muri kaminuza ngo nzabe enjeniyeri mu by’amashanyarazi. Ndangije natangiye gukora mu kigo gishinzwe amashanyarazi muri Israel (Israel Electric Corporation), mpakora imyaka 27 kugeza mu 2017, nza gufata icyemezo cyo kujya mu rwego rw’abikorera.”
“Ubwo u Rwanda rwasabaga ko hagira umuntu uza gufasha urwego rw’ingufu, natekereje ko ari amahirwe kuri njye ngo ntange umusanzu mu Rwanda, muri Afurika, nshingiye ku bumenyi nari narabonye muri iyo myaka yose nakoraga mu rwego rw’amashanyarazi.”
Zimwe mu mbogamizi yabonye muri uru rwego rw’amashanyarazi ni uko bisaba ko umuntu ahora ari maso, atanga ibisubizo mu buryo bwihuse, kubera ko abakiliya bagomba kubona amashanyarazi neza igihe cyose.
Weiss yatangiriye mu ishami rishinzwe gutanga ingufu akora kuri imwe muri sitasiyo nini muri Israel mu gihe cy’imyaka 11, nyuma aza gukora mu bijyanye no kuyakwirakwiza, imyaka itanu ya nyuma muri icyo kigo ayikora mu mishinga itandukanye muri Israel no hanze yayo, ku buryo yabonye ubunararibonye mu nzego zose zijyanye n’amashanyarazi.
Ati “Muri iyo myaka yose nahuye n’imbogamizi nyinshi, ariko ikomeye ni uburyo ugomba kugeza amashanyarazi ku bafatabuguzi igihe cyose kandi adacitse.”
Kugira ngo byose abishobore, yabitewe n’uko muri Israel kimwe no mu Rwanda umuriro ufatwa nk’ikintu gikomeye, atanga ingero ku gihe cy’Abami, aho umuriro wagombaga guhora waka, ndetse nk’umwami Yuhi yitwaga “Umwami w’umuriro”.
Ibyo ngo byatumye arushaho kuzirikana uburyo abaturage b’igihugu bagira “umuriro”, bakagira amashanyarazi igihe cyose, ngo bishimire iterambere n’ubuzima bwiza amashanyarazi abazanira.
Mu 2017 nibwo Weiss yahawe kuyobora REG, bitari ubwa mbere yari ageze muri Afurika cyangwa mu Rwanda, nubwo yari yararusuye inshuro ebyiri gusa, buri imwe akahamara iminsi itanu, ku buryo ibyo yari aruziho byari bike. Yari yaranasuye Angola na Ethiopie.
Ati “Mpageze narishimye kuko ari igihugu gifite abaturage byoroshye gukorana nabo, ubushobozi nasanze mu kigo, ubumenyi bw’abantu bwari hejuru kurusha uko natekerezaga, ubushake bwa buri wese guhera kuri Nyakubahwa, Guverinoma, buri wese mu rwego rw’ingufu, byari hejuru kurusha uko natekerezaga. Nyuma y’imyaka ibiri n’igice hano navuga ko ari icyemezo cyiza kurusha ibindi nafashe.”
Imbogamizi yasanze mu Rwanda
Ron Wess avuga ko ajya gutangira akazi mu Rwanda, umwanya yari avuyeho atari wo wamufashije, ahubwo ari uwo yakoze mbere mu bijyanye no gutanga ingufu no kuzikwirakwiza.
Impamvu ngo ni uko imbogamizi zari mu Rwanda mu ntangiriro zari mu bijyanye no kureba uko hakumirwa ibura ry’umuriro rya buri kanya, nyuma aza gufashwa n’ubunararibonye yakuye mu gukurikirana imishinga, kuko umwanya wa nyuma yariho muri Israel yari ashinzwe imishinga minini yose y’amashanyarazi, kubaka ingomero, sitasiyo nshya n’ibindi.
Ati “Nyuma yo gukemura bimwe mu bibazo mu ntangiriro, ubwo bumenyi bwari, kandi buracyari ingenzi mu gukurikirana imishinga minini dufite.”
Kugeza amashanyarazi kuri bose muri 2024
Kugeza ubu u Rwanda rufite Megawatt 224 z’amashanyarazi, amashanyarazi Weiss avuga ko ahagije ngo agere ku bayakeneye bose, ndetse mu 2024 azaba ageze kuri megawatt 556. Urebye ku masezerano yamaze gukorwa, icyizere ni cyose ko abakeneye amashanyarazi agomba kubageraho 100%, bavuye kuri 53% uyu munsi.
Ron Weiss yakomeje ati “Imbogamizi y’ibanze ni ukubona ingengo y’imari ikenewe, iyo turebye ibikenewe mu rwego rw’ingufu kugeza mu 2024, dukeneye hejuru ya miliyari imwe y’amadolari ngo dushyire mu bikorwa imishinga yose ihari. Umubare munini w’amafaranga ukenewe mu kubaka imiyoboro igera ku ngo zose mu Rwanda.”
“Kubona aho aturuka ntabwo ari ibintu byoroshye, Minisiteri y’Imari n’Igenamihambi irimo kudufasha, twizera ko tuzashobora kubona ingengo y’imari yose ikenewe ngo iyi mishinga ishyirwe mu bikorwa.”
Imwe mu mishinga y’abikorera izafasha mu kongera amashanyarazi irimo uwa Hakan wo kubyaza amashanyarazi nyiramugengeri uzatanga MW 70 muri Kamena 2020; hari uruganda ruzabyaza amashanyarazi Gaz Methane rwitwaga Simbion ubu witwa Shema Power Lake Kivu Limited ruzatanga MW 56 (hari urusanzwe rwa Kivuwatt rutanga MW26); umushinga Rusumo na Rusizi III n’indi yose izafasha mu gutanga amashanyarazi.
Urundi rwego abikorera barimo kugiramo uruhare ni mu gutanga amashanyarazi adashamikiye ku murongo mugari, nk’ayubakiye ku ngomero nto n’akomoka ku zuba.
Weiss yakomeje ati “Mu bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi ho ntabwo abikorera barimo gukoramo cyane, turimo gukorana n’abo twahaye amasezerano, ni abikorera ariko ni imishinga tuba dukora ubwacu, ariko duteganya kwinjizamo abikorera mu bijyanye no gutwara no gukwirakwiza amashanyarazi.”
Weiss avuga ko muri Kamena ubwo inganda nshya zizaba zitangiye gutanga amashanyarazi u Rwanda ruzaba rufite umuriro mwinshi, ariko intego ni uko urushaho kwiyonera ndetse rugasagurira amahanga.
REG mu kindi cyerekezo
Weiss avuga ko kugeza ubu harimo kurebwa uburyo harushaho gukoreshwa ibintu bikenera umuriro ariko bidatwara mwinshi, ndetse ku ruhande rwa REG nayo ikarushaho kugabanya ibihombo bigendera hagati mu kazi kayo, binyuze mu gukoresha insinga nziza, ibyuma byiza bihindura umuriro (transformers), ndetse igihe umuriro watunganyijwe, ukagezwa ku bawukeneye nta wutakariye hagati aho.
Kugeza ubu mu Rwanda hari amashanyarazi ya gaz methane, nyiramugengeri, akomoka mu Izuba n’ingomero ari nawo mwinshi, ariko mu gihe kiri imbere hari impinduka bashaka gukora, ari zo zo kugabanya mazutu ikoreshwa mu gutanga amashanyarazi, bikazahagarikwa muri Kamena 2020.
Weiss avuga ko kugeza ubu amashanyarazi atagisaranganywa kuko ahari ahagije, ndetse uburyo acika byaragabanyijwe ku buryo abantu benshi mu Rwanda bisigaye bibatungura.
Kugeza ubu hakomeje kwifashishwa ikoranabuhanga, hagamije gucunga neza ibi bikorwa, kureba uko amashanyarazi abura, ibihombo n’ibindi hagamijwe kunoza imikorere.