Iyo urebye ibibera mu Rwanda nuko ruyobowe na Perezida Kagame bigaragarira buri wese ko ighe kigeze ngo bihinduke cyane cyane iyo wumvise ibivugwa n’abanyarwanda muri rusange baba abari mu Rwanda no hanze y’igihugu. Urugero niwumva ibi bintu #Bitenyo Chantal avuga byamubayeho, cyangwa avuga kuri Ange #Kagame na FPR Inkotanyi biraguha ikizere ko yamvugo ngo “Burya si buno” itabeshya. Ibintu Chantal Bitenyo avuga yakorewe na #FPRInkotanyi byagobye gufungura amaso abanyarwanda benshi ari ababona n’abatabona uburyo Kagame na FPR bayoboye u Rwanda. Chantal Bitenyo ari muri bacye batinyutse kuvuga ibyamubayeho ariko turabizi ko hari benshi babonye ibiruta ibyo Bitenyo Chantal yabonye bakaba bakomeje gutinya kubivuga kubera ko bari mu Rwanda.
Chantal Bitenyo we ari hanze yaratinyutse aravuga ndetse tukaba tunamushimira kuba yaratinyutse. Twizere ko kuba yaratinyutse akavuga bizabera abandi benshi urugero ndetse bikazanabatinyura bakavuga. Ku muntu uri hanze nta mpamvu yo gutinya ariko nabari mu gihugu bisa nkibyatangiye iyo urebye abantu batinyutse bakavuga nka ba Karasira Aimable, Idamange Yvonne, Kayumba Christopher, Cyuma Hassan n’abandi benshi nubwo Kagame n’agatsiko babibajijije.Ndasoza mbwira Chantal Bitenyo ngo courage kandi abantu nkawe turabakeneye cyane rwose kuko nitubona abantu ku mpande zombi biyemeza kuvuga ibyababayeho nta kubeshya izaba ari umwe nk’umuti wo gukemura bimwe mu bibazo dufite mu Rwanda.