Abaganga ba RDF bambeshye ko ndwaye umutima n’umwijima kugira ngo ntajya kuri cadet kubera ko ndi umuhutu!
Yanditswe na Prince Muzatsinda
Umwaka ushize nibwo hasohotse itangazo rihamagarira abasore n’inkumi bujuje ibisabwa kugira ngo binjire mu gisilikari cy’u Rwanda ku rwego rwa cadet officer. Nk’abandi basore benshi bari babikeneye nanjye nihutiye kwandika nsaba kwinjira mu gisilikari cy’igihugu kuko nari nujuje ibisabwa. Ariko ibyambayeho ni agahomamunwa!
Nk’uko bisanzwe kugira ngo wemererwe kwinjira muri kiriya gisilikari, ni uko uba ufite ubuzima buzira umuze. Nanjye rero mbere yo kwandika nsaba kwinjiramo nanyarukiye mu ivuriro riherereye iwacu i Musanze aho mvuka, nkoresha ibizamini byose (general checkup) kugira ngo ntazata umwanya wanjye njya gusaba akazi wenda batazankundira. Ibizamini byaje binyereka ko nta kibazo na kimwe mfite. Nta sida , hepatite, igifu, umutima n’ibindi. Mbega nari nujuje ibisabwa byose kugira ngo nemererwe kwinjira mu gisilikari cy’igihugu cyanjye. Ubwo nahise nandika nsaba kwinjira ndetse ntanga n’ibindi byangombwa byose byari bikenewe.
RDF nayo ibanza gupima abashaka kwinjira ndetse ikabanza ikamenya inkomoko nyiri zina y’abasabye kwinjira !
Nk’uko nabibabwiye hejuru, nanditse ibaruwa isaba akazi kandi ntanga n’umwirondoro wanjye nk’ibisanzwe. Nk’uko mubizi mu mwirondoro haba harimo aho wavukiye n’amazina y’ababyeyi bose. Nk’abandi barera bose bavuka mu Ruhengeri n’igice kimwe cya Gisenyi ndi umuhutu utavangiye kandi n’iyo mvuga biroroshye kuntahura kuko mvuga ikirera cy’ikivuge.
Mbere yo gusaba kwinjira muri RDF sinari nzi ko Abahutu bahezwa kuri cadet!
Nk’umuntu wari wujuje ibisabwa nari nizeye ko nzemererwa nta shiti. Ariko naje gutungurwa ubwo bankoreraga ibizamini by’ubuzima bakampa ibisubizo bivuga ko ndwaye umutima n‘umwijima. Ngo bityo sinashobora amasomo ahabwa abasilikari. Naratunguwe kuko nari narabanje gupimwa, ariko ndavuga nti wenda clinic nivurijeho niyo ifite ibyuma bidakora neza. Naratashye nsubira iwacu mu rw’umurera mfite agahinda kenshi. Ariko nibazaga ukuntu njya nywa mutzig eshanu singire ikibazo cy’uwo mwijima n’umutima bikanyobera. Mbonye bikomeje kumbera urujijo nahisemo gusaba rendez-vous mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo menye neza niba ndwaye bityo ntangire kwivuza. Kubera ko nari mfite musaza wa mama ukora muri ibyo bitaro kubona rendez-vous ntabwo byangoye.
Umunsi warageze njya gukoresha ibizamini nsanga ndi mutaraga !
Abanyarwanda benshi bazi neza uburyo biriya bitaro bikomeye ku buryo gushidikanya ku bizamini umuntu aba yahawe bidashoboka cyane ko atari ubwa mbere nari nipimishije. Nabajije Docteur nti : ko hari aho baherutse kumpima bagasanga mfite ikibazo cy’umutima n’umwijima none waba wizeye ibyuma byanyu ? Yansubije ko aho napimiwe na RDF ariho bafite ibyuma byapfuye.
Nitabaje mwene wacu witwa ko akomeye ngo mubwire iby’ako karengane ampa igisubizo gitangaje !
Nkimara gusobanukirwa ko ibyo nakorewe ari ikinamico, nahise njya kureba mwene wacu witwa ko akomeye kuko akora mu rukiko rw’ikirenga. Ngeze iwe mutekerereza uko byagenze maze mu ijambo rimwe arambwira ati “ nti muramenya ko ingoma yanyu yajyanye na Habyarimana na Bagosora”!
Yongeyeho ko nakoze ikosa ryo kujya kudepozamo ntamubwiye ngo ajye gupfukamiriza ibukuru kugira ngo banyemerere kuko ngo n’ibitonyanga bike byemererwa bibanza kunyura kuri bene wa bo bakomeye bakabasabira mubagenerali b’inshuti, ariko ngo aba na bo hari umubare batarenza kuko muri intake(icyiciro) kitemerewe kurenza 3% by’abahutu!
Ngayo nguko uko RDF ikora igamije gukenesha abahutu no kubapyinagaza.
Source: Therwandan