Site icon Rugali – Amakuru

HARYA PEREZIDA KAGAME NGO YATEJE IMBERE ABAGORE?

Perezida Kagame yigize “Sentabwirwa” none ibibazo by’u Rwanda n’abanyarwanda byamutesheje umutwe ubu nukwirirwa yirukanka mu mahanga kuko iyo yicaye mu Rwanda bimuyobera. Kubera ubwoba yabibye mu bamufasha kuyobora, batinya kumubwiza ukuri ngo atabica kandi koko ni umwicanyi karundura.

Politike ya Kagame yo kwifashisha abagore imaze kumupfubana rwose. Ku munsi mpuzamahanga w’abagore kuwa 8/3/2018 muri disikuru ye yavuze ko abagore bo mu Rwanda ari inkingi yubakiyeho. Koko rero iyo agiye gukora ibinyuranije n’amategeko akoresha abagore akaba ariyo mpamvu yabashyize mu bushorishori bw’inzego z’igihugu zifata ibyemezo. Ahangaha ariko yirengagije aka wa mugani abakurambere baciye kera na kare bati, “Urugo rwavuze umugore rwavuze ingongo y’umuhoro.” None ubu rugiye kuvuzwa imbunda n’amasasu.

Ikindi Kagame yavuga ate ko yateje abagore imbere mu gihe abenshi mu birirwa bazunguza utuntu mu mijyi yose yo mu Rwanda ari abagore, abapolisi na daso bakaba bakirirwa babakubita? Mu gihe abahinzi b’ibirayi, urutoki, ibigori n’umuceri birirwa babuzwa amahwemo ku musaruro wabo ari abagore? Mu gihe indaya zuzuye mu Rwanda ari abagore? Mu gihe abana b’abakobwa birirwa baterwa inda z’indaro abazibatera ntibahanwe? Mu gihe abapfakazi buzuye ku misozi bapfakajwe na FPR ari abagore? Mu gihe abagore bose bagerageje kuvuga ibitekerezo byabo bafungiye hirya no hino mu magereza yo mu Rwanda?

None ngo Kagame yateje abagore imbere? Yewe najye abeshya abanyamahanga nibo bataramumenya bihagije naho abanyarwanda bo nubwo bicecekera ariko ukuri kwose barakuzi, ikibura ni imbarutso gusa maze impinduramatwara igataha i Rwanda!

Byanditswe na:
Jean Rukika
Kuwa 10/3/2018

Exit mobile version