Burundi: Impunzi zo mu nkambi ya Mahama mu Rwanda zagenewe inkunga n’Uburayi. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM (cyangwa WFP) ritangaza ko ryabonye inkunga ya miliyoni imwe y’ama-euro (arenga miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda) yatanzwe n’akanama k’Uburayi yo gufasha impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda.
Iyo nkunga izafasha mu gutanga ibiribwa n’ubufasha mu by’imirire ku mpunzi zirenga 60,000 z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Itangazo rya PAM rivuga ko iyo nkunga ije yiyongera ku yandi ma-euro 500,000 yatanzwe n’akanama k’Uburayi gashinzwe iby’imfashanyo yo gutabara imbabare mu ntangiriro y’uyu mwaka wa 2019.
Iyo nkunga yo mu ntangiriro y’uyu mwaka yari igenewe gukomeza kuzitaho mu nkambi no mu bigo zakirirwamo, nkuko PAM ivuga.
Edith Heines, ukuriye PAM mu Rwanda, yavuze ko “ashimira cyane abaturage batanga imisoro b’i Burayi ngo bafashe kandi bahindure ubuzima bw’impunzi mu nkambi ya Mahama”.
Yongeyeho ko iyi nkunga “iziye igihe, mu gufasha kwirinda igabanywa rya ‘rations’ [ingano y’ifunguro impunzi zigenerwa] muri uku kwezi ndetse no gusubizaho amafaranga impunzi zigenerwa mu kubahiriza uburenganzira bwazo bwo kugura ibyo bashaka kurya [by’amahitamo yabo]”.
PAM ivuga ko abana n’abagore bagize 75% by’umubare w’impunzi zose ziri mu nkambi ya Mahama. Mu bufasha iha izo mpunzi, ivuga ko ikoresha uburyo buvanze bw’inkunga y’ibiribwa n’amafaranga.
Ivuga kandi ko iri gukorana na leta y’u Rwanda n’indi miryango ishamikiye kuri ONU mu gufasha impunzi kwigira zirushaho guhahirana n’abaturage baturiye inkambi.
Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama yashinzwe mu kwezi kwa kane mu 2015.
Hari nyuma y’imidugararo yakurikiye icyemezo kitavuzweho rumwe cya Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi cyo kwiyamamaza kuri manda ya gatatu.