Site icon Rugali – Amakuru

Harya ngo nta ruswa iba mu Rwanda?

Abagenzacyaha 12 bamaze kwirukanwa abandi 20 barimo gukurikiranwa n’inkiko bakekwaho ruswa.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza (RIB), Col. Ruhunga Jeannot, avuga ko mu mwaka umwe abagenzacyaha 12 bamaze kwirukanwa bazira amakosa arimo ruswa.

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2019 mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’inzego zose zibumbiye mu rwego rw’ubutabera.

Col. Ruhunga avuga ko nk’uko ruswa itihanganirwa mu nzego zose, no muri uru rwego ngo ntiyihanganirwa ari na yo mpamvu uyiketsweho ahanwa.

Ati “Ntabwo urwego rushinzwe kuyirwanya nk’icyaha igezemo, urumva ko byaba ari ikibazo gikomeye, kugeza ubu 12 bamaze guhanwa bazira gukekwa. Uretse no gufatirwa mu cyuho n’uketswe bigaragara ko yagiye muri izo nzira arahanwa.”

Col. Ruhunga avuga ko kurwanya ruswa ari urugamba barimo kimwe nk’izindi nzego za Leta ari na yo mpamvu abaturage basabwa kugaragaza ababaka ruswa.

Avuga kandi ko ubu hari abandi bagenzacyaha ( Abakozi ba RIB) 20 barimo gukurikiranwa n’inkiko bakekwaho ruswa.

Abajijwe niba atari byiza ko abakozi ba RIB bahabwa impuzankano kuko ari bwo byabagora kwaka ruswa, Col. Ruhunga Kibezi Jeannot avuga ko umwambaro ubwawo utabuza umuntu gukora icyaha.

Agira ati “Ku kijyanye na Uniform (impuzankano) ni byo irakenewe kugira ngo umuturage najya gusaba serivise ayisabe umuntu wambaye kuburyo bugaragara ushinzwe n’ako kazi, urwego ni rushya rumaze umwaka umwe,
Nubwo atari urwego rwa Uniform ariko tuzagira umwambaro uranga abakozi ba RIB ku buryo umugannye wese azajya amazina kugira ngo yizere ko uwo agiye gusaba serivise ariyo mirimo ashinzwe.”

Col. Ruhunga ariko na none avuga ko kwambara impuzankano ubwabyo bitabuza umuntu kwaka no kwakira ruswa kuko ayihabwa n’uwo baziranye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

Exit mobile version