Site icon Rugali – Amakuru

HARYA NGO JOSEPH NGARAMBE NTAKORERA MUNYUZA DAN? MWISOMERE IKIMENYETSO SIMUSIGA…

Burya koko “igihe” ni cyiza kuko gitanga ibisubizo ku bintu abantu baba bibazaho. Amakuru yizewe ijana ku rindi arerekana ko Umugambanyi NGARAMBE JOSEPH wahoze ari mu Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC, yakoranaga bya hafi na MUNYUZA DAN (umwicanyi ruharwa usigaye ayoboye Polisi y’u Rwanda); ubwo bucuti bwabo bukaba bwarageze n’aho Ngarambe Joseph agurisha inzu ye kuri Munyuza Dan.

Abazi ku KIMIHURURA, iyi nzu yahoze ari iya Ngarambe akayigurisha Munyuza Dan yegereye iyahoze ari iya Col. Bagosora Theoneste, aho bita ku Gasoko, hafi y’amazu ya ba Col. Rizinde, ya Kabuga ndetse n’iya Mironko.

Mu gihe amazu y’impunzi za politiki ahita afatwa n’agatsiko bakayahinduramo amabagiro y’inzirakarengane cyangwa zigasenywa cyangwa zigatezwa cyamunara, iya Ngarambe Joseph (witwaga ko ari ikigarasha nyamara yari maneko muri RNC) yabashije kuyigurisha n’uhiga abatavuga rumwe n’agatsiko ka kigali, ibyo bikaba byarabaye muri 2012! Ahubwo bantu bo muri RNC cyane cyane abayobozi bo hejuru, muri abanyamahirwe kuba uyu mugambanyi yarivumbuye akabavamo kuko ubu benshi muri mwe muba mwaranapfuye kera iyo muba muhura na Ngarambe cyane.

Iri gurishwa ry’iyi nzu ririyongera ku mubano udasanzwe wa NGARAMBE JOSEPH na RUSANGANWA ERIC uba mu Bubiligi; dore ko twaba tutaribagirwa ibiganiro by’uyu Eric avugana na Munyuza Dan, aho amajwi yo kuri telefoni yumvikana Munyuza atanga amabwiriza kuri Eric yo kwica Robert Higiro. Muri ayo majwi niho wumva MUNYUZA Dan abwira RUSANGANWA ERIC, ko ibyo guhitana Higiro Robert atari ngombwa kubisangiza RUTAGUNGIRA RENE (uyu akaba yari Maneko wa Munyuza mu Bugande-akaba ariwe wagize uruhare mu kwica INGABIRE CHARLES wari warashinze Inyenyerinews ndetse no gushimuta NTABANA AIME bakajya kumwicira i Kigali) n’abandi benshi bashimutiwe i Kampala.

Uyu RUSANGANWA ERIC (w’igikara mw’ ifoto wambaye umupira w’umweru) rero akaba ari umwicanyi wa Munyuza Dan wahoranaga na Ngarambe Joseph ndetse na Musonera Jonathan muri iriya myaka ya 2015-2016 bivugwa ko Eric nawe ari muri ako gaco k’abicanyi ba Munyuza Dan. Bikaba bigaragara ko MUSONERA JONATHAN-NGARAMBE JOSEPH- RUSANGANWA ERIC na RUTAGUNGIRA RENE ari bamwe mu nkingi za mwamba mu gusenya opozisiyo nyarwanda…

Banyarwanda rero muri hanze muri opozisiyo, nguwo Ngarambe Joseph mujya mwumva yivugisha ngo ntagikorana na Kigali, abeshya ko ngo yikiniraga tennis na Kagame Rwabujindiri nta kindi bigeze bavugana, nyamara abazi Ngarambe neza, bamushinja ubugambanyi bavuga ko ibyo yakoze Arusha bizwi, kandi ko yakoreshwaga n’uwari ahagarariye u Rwanda muri TPIR, Martin Ngoga; n’ubu barakorana basangiye akabi n’akeza, ni we basangiraga, ni we bagambanaga kuri byose; mu Rwanda yicishije abantu benshi, ababeshyera ngo ni abajenosideri. None dore yanagurishije inzu Munyuza Dan, muri 2012 akiri Umunyamabanga Mukuru wa RNC. Tubibutse ko uyu Joseph Ngarambe ari mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kugambanira no kwicisha Martin Bucyana wahoze ari Perezida w’ishyaka rya CDR muri 1994.

Gihamya rero irabonetse, kandi ntashobora kuyihakana kuko abo twaganiriye batubwiye ko Munyuza ubwe yivugira ko yaguze inzu n’ikigarasha… n’impapuro zabyo nibiba ngombwa zizagaragara… none se Munyuza yagura inzu ku muntu wari muri RNC icyo gihe, atazi ingaruka zabyo kwa Shebuja kagame? Yayiguze rero aziko Ngarambe ari umuntu wabo ubakorera mu gushwanyuza opozisiyo… Ngarambe rero aragaragaye…

Umusomyi wanyu
Kalinda Charles

Exit mobile version