Kutagoheka no gushyira ku isonga Abanyarwanda-Imihigo y’abofisiye binjijwe mu Ngabo. Abofisiye 320 binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda batangaje ko bazitangira igihugu n’abagituye ndetse banafatanye kurinda ubusugire bwacyo.
Babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2019 nyuma y’umuhango wo gusoza amahugurwa bamaze igihe bahabwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.
Witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta, iza gisirikare ndetse n’inshuti n’abavandimwe b’abasoje amasomo.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bwe, yibukije abasoje amasomo ko Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye kuko zafatanyije ubwazo n’abaturage mu kubohora igihugu no kucyubaka.
Ati ‘‘Niko bizakomeza kugira ngo igihugu kigere aho cyifuza kugera ejo. Izo ngabo zirinda ibyubakwa n’Abanyarwanda kandi na zo zirimo. Ni wo murimo w’ibanze. Ingabo zikubaka kandi zikarinda n’amahoro, umutekano igihugu gikenera, ibihugu byose bikenera kugira ngo amajyambere n’ibindi biboneke.’’
Mu basoje amasomo harimo abagera kuri 283 binjiye mu Ishuri rya Gisirikare i Gako nyuma yo kurangiza Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye, aba bahamaze umwaka umwe; 37 bize imyaka ine mu masomo arimo Ubuvuzi, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare (Social and Military Science, Engineering and General Medicine) banahabwa Impamyabumenyi ya Kaminuza y’u Rwanda.
Aba banyeshuri biyongeraho abandi bane baherewe amasomo hanze y’u Rwanda, bose bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant.
Sous Lieutenant Mukunzi Betty yavuze ko yashimishijwe n’ipeti yahawe nyuma y’urugendo rw’amasomo y’umwaka rutari rworoshye.
Yagize ati “Icyo nkuye aha ni amasomo twahigiye, twahakuye ubumenyi butandukanye. Twize ikinyabupfura kandi nicyo gifasha umuntu. Njyanye impanuro z’Umukuru w’Igihugu, tugiye kuzikomeza.’’
Mu mpanuro ze Perezida Kagame yavuze ko ibikomereye abandi, ingabo zo zibasha kubyitwaramo neza.
Uyu mukobwa uri no mu bahembwe mu banyeshuri bitwaye neza yakomeje ati “Yatubwiye ko tutagiye kuryama, tugiye gukomeza gukora dufatanye na bakuru bacu n’ababyeyi bacu tugeze igihugu ku iterambere.’’
Sous Lieutenant Kalisa Henry uheruka guhabwa Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yavuze ko icyamuteye kumara imyaka ine mu ishuri rya gisirikare ari urukundo afitiye umwuga.
Ati ‘‘Ubuyobozi bwacu butwigisha kugira umutima ukorana umurava, no gukunda ibyo dukora, igihugu n’Abanyarwanda muri rusange. Badushishikariza guharanira ibyiza by’abaturage b’u Rwanda. Nicyo kidukomeza ngo tugere aha.
Yavuze ko nyuma yo gusoza amasomo bazakurikiza Umukuru w’Igihugu, na bo bakegera abaturage bagafatanya kubaka u Rwanda rwifuzwa.
Ati “Ni umwuga mwiza udasaba ko wowe wireba ahubwo ukareba abatuye igihugu, nibwo butwari bwa mbere bwo gushyira Abanyarwanda imbere. Iyo ndangagaciro twese tuyifite, u Rwanda rwagera ku byiza.’’
Ababyeyi bitabiriye uyu muhango bishimiye ko u Rwanda rwungutse amaboko mashya y’abana barwo biyemeje kurukorera no kurwitangira.
Karengera Steven ufite umwana wari umaze imyaka ine mu Ishuri rya Gisirikare i Gako yavuze ko yakiriye neza kumubona yinjiye mu Ngabo z’Igihugu.
Ati “Byaranshimishije cyane kubona umwanya wanjye afashe icyemezo cyo kujya mu ngabo z’igihugu. Nabyakiriye neza kuko kuba Ingabo y’Igihugu ni umwuga utera ishema buri wese. U Rwanda rukeneye kwaguka kandi amaboko y’abana barwo niyo azabikora.’’
Mu banyeshuri 320 bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant, abagera kuri 29 ni abakobwa.
Bagaragaje ko bahawe ubumenyi bukenewe mu gihe bamaze mu Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera
Perezida Kagame ni we wahaye ipeti abofisiye bose uko ari 320 barimo abagera kuri bane bigiye amasomo ya gisirikare mu bihugu by’amahanga
Abasoje amasomo ya gisirikare biyemeje kucyitangira no kwegera abaturage mu kugicungira umutekano
Abasoje amasomo babwiwe ko kurinda umutekano w’igihugu n’abagituye ari umwuga mwiza, udateye ubwoba, ushimishije kandi ko kuwujyamo ari amahirwe atagira uko asa
Abasoje amasomo ya gisirikare babwiwe ko bahisemo neza kuko umwuga wabo ari ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu
Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Rurangwa, yavuze ko aba basirikare bahawe amasomo abemerera kuzanoza neza akazi kabo
Abakobwa 29 nibo basoje amasomo mu basirikare 320 bari bamaze igihe bari mu myitozo n’amahugurwa bya gisirikare i Gako
Perezida Kagame yabwiye aba basirikare ko bafite inshingano yo gukomeza kurinda ibyagezweho
Abofisiye 320 ni bo basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako
Amafoto: Niyonzima Moïse