Bamwe mu batuye mu mirenge ya Rugarama, Gitoki na Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo baracyakoresha amazi yo mu bishanga kandi hashize umwaka bubakiwe amavomo.
Amavomo arimo amazi ariko bayacaho bakajya kuvoma ibishanga kuko ngo habuze rwiyemezamirimo uyavomesha.
Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe amazi n’isukura avuga ko muri iyo mirenge hubatswe amavomo 17, ivomo rimwe ryatwaye amafaranga asaga miliyoni (1.400.000 frw).
Amavomo yose uko ari 17 yatwaye akayabo k’amafaranga miliyoni makumyabiri n’eshatu n’ibihumbi Magana inani (23.800.000 frw.) ariko ntabyazwa umusaruro.
Uwimana Alexia, utuye mu Kagari ka Cyiburara mu Murenge wa Rwimbogo aragira ati “Barimo kubaka iri vomo abaturage nkatwe twari twishimiye ko tugiye kubona amazi hafi, tukabona amazi yo gukoresha cyangwa ayo kunywa ariko mu bigaragara ivomo rimaze kuzura habuze umuntu waryishingira kugirango ajye aducuruzaho ayo mazi.”
Baca ku mavomo bakavoma igishanga aha ni muri Rugarama
Ingabire Florence utuye mu Murenge wa Gitoki avuga ko kuba amavomo yaruzuye ndetse hakaba harimo amazi ariko abaturage bakaba bacaho bakajya kuvoma igishanga bibangamira cyane.
Yagize ati “Kuvoma ibishanga hano hari amazi afunze kandi arimo atabuze urumva aba ari ikibazo gikomeye.”
Ndaruhutse Damien, umuturage utuye mu Kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama, avuga ko yabonye ubuyobozi bugiye kubaha amazi, atanga ikibanza cyo gushyiramo umugezi ku buntu ntiyagira amafaranga y’ingurane yaka, ariko akaba ababazwa no kubona ivomo ku muharuro we rimaze umwaka ririmo amazi, ariko akaba atemerewe kuyavoma ahubwo akaba ajya kuvoma amazi y’igishanga.
Aganira n’izubarirashe.rw, uyu muturage yagize ati “Igitekerezo cyo kuduha amazi cyari cyanshimishije n’iki kibanza bashyizemo uyu mugezi ntabwo nigeze mbaca amafaranga narabaretse, ariko kuba hashize igihe kireshya gutya batadufungurira amazi ubona ko ari ikibazo gikomeye.”
Bamwe mu baturage baganiriye n’izubarirashe.rw, bavuga ko impamvu banga gufata aya mavomo ngo bacuruze amazi ayarimo babiterwa n’uko ubuyobozi bubahenda, dore ko ngo kugira ngo wemererwe kuyacuruza bagusaba ibihumbi mirongo itatu by’ifatabuguzi, bareba bakabona baramutse bacuruje ayo mazi byabateza igihombo, maze bagahitamo kubyihorera.
Umwe mu basabye ko yacuruza ayo mazi ariko ariko akananizwa n’amafaranga bamuciye we avuga ko ari menshi ugereranyije n’abakiliya bahari.
“Barambwiye ngo nintange amafaranga ibihumbi mirongo itatu y’ifatabuguzi ry’amazi ngo mbone uko nzajya nyavomesha, ndebye mbona aha hantu uyu mugezi uri hepfo muri metero icumi hari umuferege ucamo amazi y’igishanga, noneho hirya nko muri metero mirongo irindwi bahubatse irindi vomo ubwo rero niho nahereye mvuga nti ibihumbi 30 sinabitanga kuko ndeba ngasanga nta bakiriya bazahavoma ku buryo nayagaruza nkajya mbona n’ayo nishyura buri kwezi.”
Twizeyemungu Juvens, umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe amazi n’isukura avuga ko byagaragaye ko ayo mafaranga y’ifatabuguzi acibwa umuturage ari menshi, ubuyobozi busaba ko yakurwaho uvomesha akajya yishyura bitewe n’ayo yacuruje.
Twizeyemungu avuga ko hanzuwe ko abaturage barebwamo inyangamugayo igahabwa ivomo nta mafaranga y’ifatabuguzi atanzwe, ahubwo akajya yishyura bitewe n’uko yacuruje.
Ati “Icyo tugiye gukora ni ukwibutsa ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi.”
Uyu muyobozi avuga ko ahakiri amavomo adakoreshwa bishobora kuba biterwa n’uko hari abaturage baba bataratora uw’inyangamugayo kugira ngo avomeshe ayo mazi.
Izuba Rirashe