Site icon Rugali – Amakuru

Harya abanyarwanda twemere ibi binyoma ngo nuko bivuzwe na Gen Kabarebe?

Uyu mugore Gen Kabarebe yiciye umugabo muri Malawi arababaye kandi aratabaza.

Ntawunguka Pacifique uyobora FDLR ntamara kabiri – Gen Kabarebe. Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko Pacifique Ntawunguka uheruka kugirwa umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR adashobora kumara kabiri, kubera ibitekerezo bye byuzuyemo amacakubiri n’urwango.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yatangaga ikiganiro ku barimu b’amateka bo mu mashuri yisumbuye, bari mu itorero mu Karere ka Nyanza.

Gen Kabarebe yagarutse kuri Ntawunguka ubwo yari amaze gutanga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda, ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe mu babajije ibibazo yamusabye kubasobanurira uburyo yavuganye Ntawunguka, amusaba gutaha mu Rwanda.

Gen Kabarebe yasobanuye ko mu 2009 yamenye ko umugore wa Ntawunguka Pacifique ari umwarimu mu Karere ka Rubavu, ahitamo kumusanga kugira ngo avugane n’umugabo we, amugire inama yo gutaha.

Ati “Ndamubwira ngo ahamagare umugabo we baravuga, arangije nti mumpe noneho. Ndamubwira nti ’dore igihugu aho kigana, wowe uri umupilote, Jenoside yabaye uri mu Bufaransa wiga ubupilote, uraza ujya muri FDLR, abandi bose baratashye, ba Rwarakabije (Paul) baratashye, ba General Jerome (Ngendahimana) baratashye, dore Gen Murenzi (Evariste) ubu ni Brigade Commander i Karongi, icyo gihe Murenzi yari atarataha.”

Ikiganiro ngo cyarakomeje Gen Kabarebe amwereka impamvu akwiye gutaha akaza agafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Ati “Ndamubwira nti abana ba Gen Murenzi RDF irabarihira amashuri, kandi nibyo Gen Murenzi ari muri Congo aturwanya ari muri FDLR, abana be RDF yabarihiraga amashuri. Umwana we w’umuhungu yanabonye buruse ya perezida, ubu mu cyumweru gishize yabonye PhD muri Microbiology, ni inzobere mu byo kurwanya kanseri.”

“Ntawunguka turamubwira tuti ‘dore abana ba Murenzi turabigisha n’abawe igihugu kiriho kirabigisha’. Kuki udataha”?

Ntawunguka ngo yarasubije ati “Nkubwire ikintu kimwe Gen, ati ‘Njyewe nzataha mu Rwanda ari uko nta mututsi n’umwe ukirurimo’.”

Gen. Kabarebe yabwiye abarimu ko yahise abwira Ntawunguka ko niba atekereza atyo atazigera ataha mu Rwanda.

Yasobanuye ko Mudacumura Sylvestre wari Umuyobozi wa FDLR amaze kwicwa muri Nzeri 2019, yahise asimburwa na Ntawunguka, gusa na we ntazatinda.

Ati “Ubu rero Mudacumura apfuye Pacifique ni we wamusimbuye, ubu ni we mukuru wa FDLR ariko nawe ntari bumare kabiri. Ntabwo waba mu mashyamba ya Congo urwanira gukora Jenoside ngo uzabeho; ni ibintu bitashoboka, ntabwo wabishobora.”

Yagaragaje umwanzi ukomeye igihugu gifite

Gen Kabarebe yabwiye abarimu b’amateka ko umwanzi w’u Rwanda ukomeye ari amacakubiri bityo bakwiye kuyirinda bakunga ubumwe kandi bagahuza imbaraga.

Ati “Ikintu cyahungabanyije u Rwanda, umwanzi warwo wa mbere n’ubungubu ushobora kuzaruhungabanya abantu batamwibanzeho, umwanzi w’u Rwanda ni amacakubiri nta kindi. Ni cyo cyashobora u Rwanda nta kindi cyadushobora.”

Yagarutse ku mateka avuga uburyo mbere y’ubukoloni Abanyarwanda bari babanye neza mu gihugu cyabo, baza kwangana no kwicana nyuma yo kubibwamo urwango.

Usibye kugira ingaruka ku mibanire, yasobanuye ko byatumye n’ubukungu bw’igihugu na benecyo budindira kuko batari bashyize hamwe.

Ibyo ngo byatumye FPR Inkotanyi yiyemeza kubohora igihugu no kugiha umurongo mwiza wo kunga ubumwe no guhuza imbaraga aho kuzitatanya.

N’ubwo bitari byoroshye, byagezweho bitewe n’intego FPR Inkotanyi yari ifite ndetse n’Umuyobozi udasanzwe, Kagame Paul uyiyoboye.

Ati “Ntabwo nzi ko hari ikindi kitari FPR n’Umuyobozi wayo wari kubishobora; umuyobozi umwe gusa ariko, njyewe mpamya ko iyo tugira undi utari Nyakubahwa (Perezida Paul Kagame) tutari kubishobora, tukagira undi utari we, ntitwari kubishobora, oya.”

Gen Kabarebe yavuze ko Perezida Kagame ari umuntu bamaze imyaka igera kuri 34 bakorana bya hafi, yemeza ko ibitekerezo bye mu gukemura ibibazo ku neza y’Abanyarwanda bitajya bihinduka.

Ayo ngo ni amahirwe Abanyarwanda bafite yo kumugira nk’umuyobozi mwiza udatezuka.

Ati “Muri uru rugamba twagize amahirwe yo kubona umuntu ufite imyumvire n’urwego rw’imitekerereze bihanitse cyane; ushobora guhangana n’ikibazo cyose uko cyaba giteye kose n’uburemere bwacyo akakibonera igisubizo; ayo ni amahirwe twagize.”

Abarimu b’amateka bari bitabiriye icyo kiganiro bagaragaje ko bacyishimiye, ndetse bakivanyemo impamba irimo guharanira kunga ubumwe no guhuza imbaraga mu kwiyubakira igihugu no kugiteza imbere.

Uwizeyimana Olive wo mu Karere ka Nyarugenge ati “Icyo nungukiyemo ni uko tugomba kunga ubumwe twirinda icyatuzanamo amacakibiri. Yadusobanuriye byinshi byatwubatse ku buryo numvise neza ibyiza byo kunga ubumwe.”

Itorero ry’abarimu b’amateka ryateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi; Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abarenga 1600, batorezwa mu karere ka Nyanza mu bigo by’amashuri bya Materi Dei, Collège du Christ Roi na Collège Louis de Monfort.

Exit mobile version