Site icon Rugali – Amakuru

Hari umutwe w’iterabwoba waruta RIB? RIB yafunze Mitsindo ukekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

RIB yafunze Mitsindo ukekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rufite mu maboko yarwo Mitsindo Viateur w’imyaka 39 ukekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Uyu mugabo ubusanzwe ni umutoza w’abana mu bijyanye n’imikino ngororangingo (Acrobatie). Kuva mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amakuru avuga ko yaburiwe irengero, ndetse benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bandika ku mbuga nkoranyambaga ko yashimuswe.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu Mitsindo yatawe muri yombi tariki ya 17 Ugushyingo, ko ubu iperereza ku byo akekwaho rikomeje.

Ati “Akekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera hanze y’igihugu, ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro. Ntabwo yaburiwe irengero arafunzwe.”

Yakomeje avuga ko ubwo yafatwaga, umuryango we wahise ubimenyeshwa ndetse na nyir’ubwite amenyeshwa uburenganzira bwe yemererwa n’amategeko burimo kwihitiramo umwunganizi mu mategeko.

Itegeko ryo mu 2018 rijyanye no kurwanya ibyaha by’iterabwoba risobanura ko umuntu uba cyangwa wemera kuba mu mutwe w’iterabwoba cyangwa ugira uruhare mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba cyangwa ukora ikintu cyose cyongerera ubushobozi undi mutwe w’iterabwoba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20.

 

Exit mobile version