Site icon Rugali – Amakuru

Hari uburyo bwinshi bwo guha amata agaciro naho mu Rwanda ho barayamena

Joseph Amiard aragira ati:
Ibi bigaragaza uko Africa ihora inyuma mu mikorere.

Hari uburyo bwinshi bwo guha amata agaciro uyakoramo fromages, yaourt, amavuta nibindi. Hari fromages zimara imyaka zibitse.

Ikindi kandi analyses zacu zigarukira kuri politique. Birumvikana ko ntawacungira ku ruganda rumwe gusa. Ntibinashoboka ko kugurirwa numuntu umwe gusa byateza umuntu imbere. Yashyiraho ibiciro yishakiye cg akabafata uko yishakiye.

Hagombye kwigishwa uburyo abantu bakora za fromages ziramba. Bagakoramo amavuta akabikwa birambye. Amata arumishwa akavamo ifu ikabikwa birambye.

Ntabwo byumvikana ko umuntu amena amata nyuma yiminsi 3 kuko yabuze uyagura.

Politique nayo yagombye kuba akazi k’abanya politik ntibayiture kubaturage batazi aho ijya naho iva.
Africa niho igoreye. None se niba ubeshwaho na politik ikagukiza kuki wavangira umworozi cg umuhinzi akabigwamo kandi ntaho ahuriye nakazi kawe?

Exit mobile version