Site icon Rugali – Amakuru

Hari ikibazo mu ishyaka RNC? Ryasezereye burundu bamwe mu bayobozi baryo

bw’u Rwanda rikorera mu mahanga Rwanda National Congress ryasezereye burundu bamwe mu bari barihagarariye muri Canada kubera “gukorera ku ruhande” nk’uko bivugwa mu itangazo ryasohoye.

Abahagaritswe ni Bwana Simeon Ndwaniye,Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor muri Canada, Madamu Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada akaba umubitsi mu karere ka Windsor.

Bwana Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada na Bwana Jean Paul Ntagara,umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada.
Ben Rutabana ari hehe?

Iri tangazo ryasinyweho na Jerome Nayigiziki umuhuzabikorwa wa RNC rivuga ko aba bari barahagaritswe by’agateganyo ariko “nta kimenyetso kigaragaza ko bafite ubushake bwo kwikosora”.

Abahagaritswe bashinjwa “gukorera ku ruhande no gukora ibyo bishakiye bidafitiye inyungu iryo shyaka mu rwego rw’ubuyobozi”. Umuvugizi wa RNC Dr Etienne Mutabazi yabwiye BBC ko aba birukanwe mu ishyaka kubera imikorere yabo.

Ati: “Cyane cyane kutubaha inzego z’ubuyobozi no kudakora hakurikijwe amategeko atugenga, byatumye inama y’ubuyobozi y’ihuriro iterana ifata icyo cyemezo”.
“Twarabanje turabahagarika, ariko bo barabyanga, dusanga nta huriro ryakwihanganira ibyo bintu dufata icyemezo cyo kubasezerera burundu”.

BBC iracyashakisha kumva uruhande rw’abahagaritswe kuri uyu mwanzuro bafatiwe.
Hari ikibazo muri RNC

Ibura rya Benjamin Rutabana komiseri muri iri shyaka, iyegura rya Jean Paul Turayishimye wari umuvugizi waryo ni bimwe mu byavuzwe muri iyi minsi nk’ibibazo muri iri shyaka rivuga ko riharanira impinduka mu Rwanda.

Ibi bikurikiwe no kwirukana bamwe mu bari barihagarariye muri Canada. Kuri ibi Bwana Mutabazi ati: “Ibyo ni ibintu bisanzwe mu bantu bakorana ko hazamo ibintu nk’ibyo, ingorane zaba abantu babuze uko babyifatamo ariko twagiye tubyifatamo neza”.

Bwana Mutabazi avuga ko ishyaka RNC ryabonaga Jean Paul Turayishimye ari kurisiga icyasha mu gutanga ibitekerezo bye nk’uburenganzira bwe.
Ati: “Ihuriro naryo ryafashe ingamba ari nabyo byakozwe, twamuhagaritse by’agateganyo ariko hari imirimo akizamo no mu nama twaraye tugize yari arimo”.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bwita ishyaka RNC umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, iri shyaka rihakana ibi rivuga ko rishaka impinduka mu Rwanda biciye mu nzira z’amahoro.

Itangazo rya RNC ryo ku itariki 08 z’uku kwezi rivuga ko bariya bayobozi bahagaritswe kuva uwo munsi ko “ryitandukanyije ku mugaragaro n’ibyo bakora byose mu izina ryaryo”.

Gusa ko “igihe cyose biyemeje gusubira ku murongo rigenderaho, imiryango ifunguye”. Ishyaka RNC ryashingiwe muri Amerika mu 2010 na bamwe mu bari abategetsi mu Rwanda, barimo Gen Kayumba Nyamwasa wari umugaba w’ingabo ubu akaba ari umuhuzabikorwa wa mbere wungirije.

BBC

Exit mobile version