Iyo nsomye ibintu byanditswe kuri Veritas Info na Kamuhanda uvuga ko ari i Kigali, akavugako abashaka kumubona bakoresha numero zo muri Congo mpita nibuka ibyo bwana Maitre Kubwimana yajyaga yandika kera. Kuki abantu batakwandika ibintu mu buryo butayobya abasoma. Ese uyu uvuga ngo ari mu ruganiriro mu rugwiro niwe uvuga ngo hari imitwe mishya yavutse.
Kubona igihe tugezemo abantu bumva ko bakora ibintu babanje gusebanya bakatubwira ko hari icyo barusha FPR. FPR irabeshya ikanasebanya. Niba ubikora uyirusha iki? Ntiwarwanya ikinyoma ukoresheje ikindi. Ntiwaharanira agateka ka muntu usebanya ku karubanda. Kumva igihuha nk’iki gihita ugasanga abantu bari mu ishyaka ry’inzozi bagisamiye hejuru bitwigisha iki? Ese baba barota u Rwanda rushya kubera abacunguzi bamwe bashobora gushukwa n’abantu bakoreshwa na DMI bagirango ni ababafasha gutaha? Ubimenya ubonye amaguru ari mukirere cg uri muri kibuno mpamaguru. Byarabaye nyuma ya 1994 abakoreye FPR barimo guhembwa (kwicwa rubozo cg bakabamenesha).
RPF isigaye ikoresha “indirect approach”, igutuma uwo musangira. Uyu nawe imutegera ku nda. FDLR ni rubanda ntabwo ari agaco k’abantu. Abananiwe cg bagize inda ndende baha abandi umwanya. Byabayeho, ubu bibaye nta kintu gitangaje. Ikibabaza ni abantu bakurikira isha itamba mu mwanya ugasanga bagizwe imirambo n’inkotanyi z’amarere. Usanga abarokotse bavuga ngo sinabimenye. Dore hano ndabivuze, uwumva yumve. Tumenye ko urugamba turiho atari urw’umunsi umwe kandi kurota gusa nta kintu byatugezaho. Dusabwe gukora tutikoresheje, umwanzi we ntasinzira.
Donat Gapyisi