Kuri uyu wa Kane nibwo muzehe Sayinzoga Jean wayoboraga Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero yaherekejwe bwa nyuma .
Yitabye Imana ku Cyumweru mu bitaro byitiriwe umwami Faycal azize kanseri y’umwijima.
Amasengesho yo gusabira Sayinzoga yabereye kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera, aho abantu batandukanye babanye na we ndetse n’abo bakoranye babje kumuherekeza.
Abo mu muryango we bavuze ko yasize abasabye ko batazavuga abana yabyaye, amashuri yize ndetse ngo ntihazagire urira mu gihe cyo kumuherekeza.
Betty Sayinzoga, umukobwa wa nyakwigendera Sayinzoga asobanura impamvu yabibasabye yagize ati “Icya mbere yansabye yaravuze ati ntihazagire uwibeshya ngo avuge amashuri nize n’ubundi ntabwo nzaba nagiye gushaka akazi, muzabireke si ngombwa, ubwenge ntabwo ari ubw’amashuri. Busha( Ise umubyara) ntabwo yigeze ajya mu mashuri y’abazungu ariko ubwenge yari afite buruta ubwa benshi mu bari hano.
Icya kabiri yaravuze ati ntihazagire uwibeshya ngo avuge umubare w’abana nabyaye. Abimbwiye gutyo naraturitse ndaseka, arambwira ati njewe ntabwo nigeze ndobanura abana nabyaye, ari abavuye mu nda yanjye ari n’abo nareze bose ni abanjye.
Icya gatatu yajyaga ava gushyingura abasaza bagenzi be akambwira ati mumbabarire bya bindi byo kuboroga simbishaka. Akavuga ati babandi bakodesha (abarira) simbishaka , rero ndishimye kuko nta na kimwe kugeza ubungu turica.”
Sayinzoga Betty, umwana wa Sayinzoga Yohana
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yavuze ko Sayinzoga uretse kuba yarayoboye neza Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare ariko ngo ni n’umwe mu bayobozi bakuru bemeye kuza mu nzego z’ibanze bakaziyobora, bagafasha abaturage.
Ati:”Kugeza uyu munsi nta wundi ndumva wabaye mu nzego z’ibanze agafata inshingano nk’izo muzehe Sayinzoga yafashe.”
Minisitiri Kaboneka yavuze ko leta igitangira kwegereza ubuyobozi abaturage abantu benshi batabyumvaga, ko bumvaga ari ibintu bigoye byanatumaga batora abatagira akazi ngo babe aribo bayobora inzego ntoya nk’urw’umudugudu.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis avuga uko Sayinzoga yafashije umuryango mugari w’inzego z’ibanze
Yashimiye Sayinzoga ko we yabyumvise ndetse akabijyamo akayobora Umudugudu kandi akawuyobora neza n’indi midugudu ikaza kumwigiraho.
Minisitiri avuga ko uku kwiyemeza inshingano byanatumye aba umuyobozi wa njyanama y’akarere ka Rutsiro . Yavuze ko aka karere yagateje imbere harimo no kugafasha mu kubaka ibikorwa remezo nka stade ndetse na hoteli yo kwakira abagenzi bakagana.
Madamu wa Perezida n’umwana we Ange Kagame bari baje guherekeza muzehe Sayinzoga.
Abantu benshi bari baje muri misa yo gusabira muzehe Sayinzoga
Abayobozi bakuru batandukanye bari bahari