Site icon Rugali – Amakuru

Hari ibintu nshaka kubaza abantu bashyigikiye imiyoborere ya FPR -Kagame nabamufana buhumyi.

Umukobwa we Ange Kagame ati abanenga Data basigaje inshuro imwe gusa bakazimira none mbaze.

1.Kunenga umukuru wigihugu nicyaha mu mategeko ahana mu Rwanda?

2.Ese harahandi kwisi nzima uretse mubihugu biyobojwe igitugu nka Corea ya ruguru umuntu yakwihanizwa ngo kuko yanenze president?

3.Ese ko Kagame atari Imana nakora amakosa cg ibikwiye kunengwa tuge dutera duti yego mwidishyi komerezaho niko kubaka igihugu?

4.Ange Kagame amashuri yize muri America yamumariye iki? niba yumvako president adakwiye kunengwa gukeburwa nibindi igihe biringombwa. ese aziko gutanga ibitekerezo aruburenganzira bwaburimuntu?

5.Ese uyumukobwa Ange nako uyumugore atekerezako u Rwanda ari isambu yumuryango wabo basigiwe na sekuru Rutagambwa bityo bagomba kurucunga uko bishakiye ntamunyarwanda uvuze?

6.Ese Muzongera guhakana ko abanyerezwa abicwa basanzwe banenga imiyoborere ya FPR arimwe mubica bityo ko igihe kizagera mukabibazwa nubutabera?

Ababishoboye ibibibazo muzabingereze kuri Ange Ingabire Kagame njye sintinya kuzanyerezwa nkuko abikangisha . kuko gushimuta cg kwica abanenga Kagame bizongerera imbaraga abamunenga aho kubaca intege kuko imyaka ibaye 25 bikorwa kandi ntibibuzako abamunenga biyongera umunsi kumunsi. Ange sinzi niba azabica kuruta uko umubyeyiwe abikora kuburyo yizeyeko azabacecekesha.

Inyandiko ya Bwana Luther Kabeja

Exit mobile version