Iyo tuvuze ku Rwanda ari nka Koreya ya Ruguru, Intorehamwe zirasizora zikava mu byazo zitukana ari nako zirata ngo Kigali ifite isuku. Muri macye zibagirwa ko uwazigize icyo baricyo Museveni yigeze kubabwira ko imbehe utaririyeho itandura! Ubwo yashakaga kubabwira ko ibyo kwirukana abacururiza ku muhanda kugira ngo werekane ko umugi ufite isuku ariko abawutuyemo barya hamana ari ugucuruka ibintu.
U Rwanda rwa Kagame rero ni nka wa mutamenwa usa neza hanze ariko wakwinjiramo ugakubitwa n’inkuba kubera umwanda, kunuka kubera nta mazi ndetse n’umuriro utaboneka neza. Kagame n’Intorehamwe baba bashaka kuvuga no kwerekana ibyiza gusa ariko bakirinda kuvuga ibibi n’ibitagenda neza.
Nawe se ni gute wavuga ko igihugu cyateye imbere mu gihe ubukene n’inzara bigiye kumara abantu muri Kigali ndetse no mu cyaro kuburyo n’abazunguzayi bagerageje kwihangira imirimo bacururiza ku dutaro bamwe bicwa kugirango Kigali ikomeze ibengerane?
Nibyinshi navuga byerekana ko mu Rwanda rwa Kagame ntaho rutaniye na Koreya ya Ruguru ariko ibiherutse kubera mu bitaro bimwe biri i Nyarutarama birenze n’ibibera muri Koreya ya Ruguru. Iyumvire nawe aho abanyamakuru ba Radio Flash FM baseka ibitaro bya Baho International Hospital Nyarutarama basabye abakozi bakoramo kwigira abarwayi maze bazana abanyamakuru ngo babereke ibitaro wagira ngo n’umurimbo kuko ubundi nta barwayi bari barimo.
Didier Singaye
Kicukiro