Site icon Rugali – Amakuru

Hari byinshi Kagame akora byibutsa abanyarwanda ibikorwa bya Yuhi Mpazimaka!

Rwanda: Ubutegetsi bwa FPR-Kagame bumaze guhindura Nyabugogo amatongo (amafoto). Si ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda igihugu kigushije ishyano kiyoborwa n’umwami w’umusazi! Umwami Yuhi Mazimpaka yayoboye u Rwanda ariko aza gufatwa n’uburwayi bwo mu mutwe aba umusazi! Ikimenyetso cyerekanye ubusazi bwa Mazimpaka ni uko yishe babyara be bo kwa nyirarume arabamara; akana gato muri abo babyara be kagiye kwihisha mu nkanda ya nyina wa Mazimpaka maze nako agakuramo arakica!

Mu burwayi bwe Mazimpaka yavugaga ko ari kwihorera, nibwo yavugaga ngo ” Ingoma idahora aba ari ikimene!” Kuva icyo gihe nibwo ibisazi by’umwami Mazimpaka byagiye ku mugaragaro! Byakunze kuvugwa kenshi ko Paul Kagame uyoboye u Rwanda muri iki gihe nawe afite uburwayi bwo mu mutwe kuburyo bwahindutsemo ibisazi, ikimenyetso rubanda iri gushyira imbere muri iki gihe kigaragaza ko Paul Kagame yahindutse umusazi ni uko ari kurushanwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi mu gusenya amazu menshi ya rubanda! Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 11 Mutarama 2020, amazu menshi yo muri Nyabugogo ugana ku Gitikinyoni yashyizwe hasi kuburyo ako gace kahindutse amatongo gusa!

Impamvu abantu benshi bavuga ko iki gikorwa cyo gusenya amazu ari ikimenyetso cy’ubusazi bwa Kagame ni uko ayo mazu yose ari gusenywa ku itegeko rya Kagame ndetse kuri we akaba avuga ko bari gusenya amazu macye! Nibyo koko abantu batuye ahantu hashobora kuba inkangu (amanegeka) bagomba kuhimuka, ariko ikibazo aho giherereye ni uko amazu ari gusenywa amenshi atari mu manegeka kandi agasenywa abayatuyemo nta yandi macumbi bateganyirijwe guhabwa! None se niba abo bantu bashaka kubakiza imvura noneho bagasenya inzu zabo bakabashyira ku gasozi, imvura nibasangaho bizagenda bite? Ese uburwayi bazaterwa n’iyo mvura n’ubukonje bibasanga kugasozi bazabikizwa ni iki?

Abana babaga muri ayo mazu bashyizwe ku gasozi ntabwo bari kujya ku ishuri kandi n’imfashanyo z’abagiraneza ntabwo leta ya Kagame ishaka ko zihabwa abo baturage bari ku gasozi nk’amatungo ya cyera! kuri uyu wa gatanu taliki ya 10 Mutarama 2020, abayobozi b’amashyaka DALFA Umurinzi na PS Imberakuri aribo Madame Victoire Ingabire na Me Ntaganda Bernard bakoranyije inkunga irimo ibiribwa bagombaga guha abo baturage bari gusenyerwa amazu bagashyirwa ku gasozi ariko igipolisi cya leta ya Kagame kibuza abo banyepolitiki guha abo baturage babaye iyo mfashanyo! None se ubusazi buruta ubwo ni ubuhe? Gusenyera umuturage ukanga ko banamufasha witwa ko uri umuyobozi !

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 11/01/2020, ubutegetsi bwa FPR bwahagurukije ibimashini bya katiripilari maze byadukira amazu yo muri Nyabugogo ugana ku Gitikinyoni biyakubita hasi; ubu butegetsi buvuga ko ayo mazu yubatse ku manegeka! Muri aka kanya twandika iyi nkuru wagirango mu mujyi wa Kigali hari intambara iri gusenya amazu abantu bakava mu byabo!

Kubera iki gikorwa cy’ubusazi cyo gusenya amazu, ku mbuga nkoranyambaga zihurirwaho n’abanyarwanda benshi bemeza ko iki gikorwa kigaragaza ko “leta ya Paul Kagame yubatse mu manegeka”! Mu Rwanda hagiye kongera kuba inkambi z’abantu bari kuzererana akarago ku mutwe kubera gusenyerwa amazu nk’uko byari bimeze muri Mata 1994! Ku ifoto iri hasi aha, biragaragara ko amazu ari gusenywa muri Nyabugogo akomeye kandi akaba yubatse ahantu hatari ku manegeka.

Twihanganishije abanyarwanda bakuwe mu byabo bakaba bari ku gasi!

Veritasinfo

Exit mobile version