Site icon Rugali – Amakuru

Hari Abanyarwanda bazwi muri dictionnaires na encyclopedies nk’abicanyi kabuhariwe kandi ibicumuro bibanditseho byarakozwe na Kagame n’agatsiko ke!

Nimuhorane Imana !

Kubeshyerwa birababaza, bikaba ibyago nk’ibya Yobu iyo umugiranabi amaze gukora ishyano akarikugerekaho maze rubanda rukakota we yigaramiye.

Pahulo Kagame na FPR bahemukiye bitavugwa umuryango nyarwanda, kandi igiteye inkeke ni uko buri gihe ibicumuro ndengakamere byabo bagiye babigereka ku bandi banyarwanda bakanafata ingamba zo kubibaryoza ngo babatsembe n’abazabakomokaho.

Duhereye mu mwaka wa 1993 kugera muli Mata 1994, FPR yari yarakwirakwije ba mudahusha (snippers) mu gihugu hose cyane cyane mu mujyi wa Kigali, uwo bishe buri gihe radio Muhabura ikamugereka ru ruhande rwa Habyarimana.

Ubu hari Abanyarwanda bazwi muli za dictionnaires na za encyclopedies nk’abicanyi kabuhariwe kandi ibicumuro bibanditseho byarakozwe na Kagame n’agatsiko ke.

Tuvuge nka Colonel Theoneste Bagosora : uyu mugabo yabeshyewe ko ari we wahanuye indege ya Habyarimana bituma bamutuka igitutsi kibi cya “cerveau du génocide”, nyamara hari ibimenyetso byinshi cyane byerekana ko abeshyerwa, ko ahubwo Kagame ubimushinja ari we ubwe wakoze ishyano agatanga imbarutso y’ubwicanyi bwahitanye miliyoni z’Abanyarwanda barimo 3/4 by’Abatutsi bari imbere mu gihugu muli 1994.

Ikizima ni uko Umucamanza Uhoraho twese atureba kandi we akaba atarya bitugukwaha nka twe !

Dr Biruka, 08/08/2019

Exit mobile version