Hagiye gushira ibyumweru bibiri u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bwa Afurika, ndetse ishami rishinzwe ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera (PSF) rivuga ko akanyamuneza ari kose ku banyamahoteli kubera inyungu bakuyemo.
Ni muri gahunda ikomeje ya Leta y’u Rwanda yo kwinjiza nibura amadolari angana na miliyoni 150 buri mwaka, avuye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga nka kimwe mu gisubizo cyo kuba u Rwanda rudafite amahirwe yo gukora ku nyanja.
Nubwo byumvikana ko abanyamahoteli mu Rwanda inyungu igiye kuba nyinshi abanyarwanda benshi nabo bakabonamo akazi, ntibyabujije umwe mu banyamahoteli kuvana abakozi bagera kuri 40 mu gihugu cya Uganda ngo bamufashe kwakira abashyitsi benshi yari afite ubwo iyo nama yabaga.
Umuyobozi wungirije mu ishami ry’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera, PSF , Francine Havugimana yavuze ko “ Umuntu uyoboye Marriot yazanye Abagande bagera kuri 40, bamubajije icyabiteye aravuga ati mu Rwanda nta bakozi bahari.”
Abasenateri kandi bakunze kugaragaza ikibazo cy’ubumenyi buke bw’abasohoka mu mashuri amwe n’amwe, bagera mu mahoteli ugasanga serivisi bahatanga zirakemangwa.
Senateri Tito Rutaremara yigeze gutanga ubuhamya bw’uko yajyanye n’abantu muri hoteli imwe, haza ushinzwe kwakira abantu bamutuma ibyo bashaka, umwe muri bo atuma ‘Dry Red Wine’, uwakira ntiyagira icyo avuga aragenda, agarutse aravuga ngo “Mumbabarire natinze ariko ibyo mwadusabye twabibuze, nahasanze ‘Vin Rouge Sèche’ gusa.” [Uyu mukozi yahuye n’ikibazo cy’ururimi kuko ibyo yatumwe akavuga ko bidahari byari bihari ahubwo we yagarutse abivuga mu rundi rurimi] Senateri Rutaremara avuga ko yatunguwe no kubwirwa ko uwo wabakiriye yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, asaba ko havugururwa imikorere ku mpande zose bireba.
Senateri Evariste Bizimana we yibaza impamvu hari abanyeshuri bimenyereza umwuga mu mahoteli yo mu Rwanda, nyamara yo agakoresha abantu batabyize kuko bahendutse, cyangwa bakajya kuzana abanyamahanga.
Francine Havugimana avuga ko mu gihe umuntu yaza kwimenyereza umwuga muri hoteli afite ubumenyi buhagije, batajya bamurekura ahubwo ngo hari abaza nta bushobozi bagaragaza bwo gukora muri serivisi za hoteli bigatuma babashyira mu yindi mirimo.
Ati “Ubonye umuntu waje kwimenyereza umwuga akora neza, ntabwo wamurekura. Ariko ikibazo ni uko ishuri rinzanira umunyeshuri ngo nimumenyereze kandi sinjye wamwigishije, bagasa nk’abamujugunye aho ngo azamara amezi abiri. Ibyo mwigisha bihuriye he n’ibyo yize?
Akomeza ati “Amahoteli icyo ahita abakoresha rero, abahatisha ibirayi, akabakoropesha kuko baba babonye umuntu w’inyongera batazishyura noneho wa muntu akazasohokamo ntacyo ashoboye.”
Amashuri akwiriye kwishyura abanyamahoteli mu bihe byo kwimenyereza umwuga
Francine Havugimana unafite hoteli mu mujyi wa Kigali, avuga ko igituma bamwe batanabyitaho ari uko aba banyeshuri boherezwa nta muntu wo kubakurikirana, ugasanga inshingano bazihaye nyiri hoteli mu gihe nawe aba ahanganye no gushaka inyungu mu bushabitsi bwe.
Ati “Njye nabwiye amashuri menshi nti mwe mufata ibihumbi nka 200 ku mwana, kuki udafatamo nk’ibihumbi 50 ngo uyabikire kwimenyereza umwuga ko ari ikintu gikomeye mu mwuga we, noneho uze umbwire uti dore amafaranga uyu munyeshuri mwigishe ibijyanye n’igikoni nanjye mbigire ibyanjye nzanabibazwe kuko nakiriye amafaranga.”
Havugimana akomeza avuga ko amashuri agitanga ubumenyi budafite icyo bwungura mu ngeri y’ubukerarugendo akwiriye guhagarikwa hagakora abifitiye ubushobozi nk’uko mu burezi busanzwe ibigo bitagaragaza ubushobozi bihagarikwa.
Ibibazo byugarije iyi ngeri y’uburezi bw’amahoteli harimo no kuba nta bahanga mu bya serivisi zo mu mahoteli u Rwanda rufite, bigatuma igihe cyose hagiye gutangwa amahugurwa hitabazwa abanyamahanga bakanabahenda.
PSF isanga igisubizo kizava mu ngendoshuri zizajya zikorerwa mu bihugu bitandukanye bakarahurayo ubunararibonye butuma hoteli zabo zikora neza.
Inagaragaza ko hari amahirwe y’uko Kaminuza y’u Rwanda nayo yatangiye kwigisha amasomo ajyanye n’ubukerarugendo, bikazafasha mu guteza imbere uru rwego.
nshimiyimana@igihe.com

Havugimana Francine avuga ko bikwiririye ko abafite abanyeshuri bajya babishyurira amafaranga yo kwimenyereza mu mahoteli