“Twaraguhushije muri Somalia none ubu urisanzuye mu Bwongereza, ariko tuzagucecekesha kuri Facebook” – ubu ni ubutumwa bwohererejwe impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore yo muri Somalia iba mu Bwongereza.
Hana Paranta (uzwi nka Hanna Abubakar kuri internet) abicishije kuri Facebook afasha abagore/abakobwa bafashwe ku ngufu n’abakorewe irindi hohoterwa, avuga ko umwaka ushize yahamagawe n’umwe mu barwanya ibikorwa bye.
Avuga ko uburyo bwa Facebook bwo kuvuga ikibazo (report) kugira ngo wisanzure kuri urwo rubuga, bukoreshwa nk’intwaro mu kinyuranyo cy’ibyo.
Kuri Facebook akurikirwa n’abantu barenga 130,000 gusa yibaza ko abanya-Somalia badashaka ko uburinganire bugera ku bagore bamureze (report) kuri Facebook mu muhate wo kugira ngo ‘Facebook page’ ye ifungwe.
Facebook ivuga ko buri kirego cyose gifatwa nk’igikomeye kandi kikagenzurwa mu bushishozi.
Ifunguro rirozwe
Paranta w’imyaka 44 uba mu Bwongereza, yavuye muri Somalia ajya muri Sweden ubwo yari afite imyaka irindwi. Aho yaje kuba umukozi wita ku bantu, mu gihe kigera ku myaka 10 ishize ni umuntu uharanira uburenganzira bw’abagore.
Yatangiye afasha abasomali baba mu mahanga bakorewe ihohoterwa mu rugo no gufatwa ku ngufu – arazwi cyane muri Somalia kuko aba mu bikorwa bitandukanye byo gufasha – ikintu cyarakaje abatsimbaraye ku mahame ya cyera muri icyo gihugu.
Iyo agiye muri Somalia buri gihe agendana abamurinda, ubwo ahaheruka mu kwa cyenda 2020 hari umuntu waroze ifunguro rye muri hotel mu murwa mukuru Mogadishu.
Yagize amahirwe araburirwa ibyo biryo ntiyabirya, nyuma abantu bitwaje intwaro bagerageje kumushimuta – abamurinda baramurengera maze abo babigerageje barahunga.
Asubiye aho aba Iburayi nibwo yohererejwe buriya butumwa aranahamagawa.
Kuva icyo gihe Facebook page ye yagiye ihagarikwa kenshi n’urwo rubuga – yibaza ko ababiri inyuma bamurega ari abashaka ko ifungwa burundu.
Nubwo yagiye abibwira Facebook, yibaza ko iyi kompanyi itabashije kugenzura no kubona ibinyoma aregwa.
Paranka atekereza ko yibasiwe n’ibikorwa byateguwe bikoreshwamo abantu benshi kuri internet.
‘Gufungurirwa bya nyirarureshwa‘
Ati: “Mu kwezi kwa 12 natangiye kuvugisha Facebook. Mbabwira ibintu byose. Ko iryo tsinda rishaka ko bafunga konti yanjye kandi ryanyohererje ibikangisho, ariko nta muntu wanyumvise.”
Atekereza ko abari inyuma y’ibirego bitangwa kuri Facebook bafite “messenger group iriho abantu barenga 300, bibasira abantu kandi bakabarega.”
Umwe mu bashyigikiye Paranta yagiye muri iryo tsinda maze amwoherereza ibimenyetso (screenshots) by’ibyo bavuga.
Ibyo – hamwe n’ibigize ikirego yahaye polisi mu Bwongereza – yabyoherereje Facebook.
Bimwe byerekana abantu baganira bishimira ko babashije gutuma Paranta adakoresha konti ye neza kuri Facebook ndetse bateganya guhagarikisha konti ye ya YouTube.
Yababajwe nuko Facebook yahagaritse konti uko abibona itabanje kugenzura neza ibyo bamureze.
Uko yagiye avugana na Facebook nabyo byaramubabaje; kenshi yoherezwa ku yandi mashami, cyangwa bakamureka akajya asubizwa na ‘bots’ gusa. (Bots: uburyo bw’ibisubizo biteguwe ku bashaka serivisi runaka)
Nyuma y’uko BBC ibajije Faceboook ngo isubize kuri ibi birego, Paranta avuga ko ibyo yari abujijwe gukora kuri konti ye bimwe byahise bifungurwa mu mezi macye ashize, nk’uburyo bwo gukora ‘live-stream’.
Umwe mu bavugizi ba Facebook yavuze ko nubwo ibiganiro bikarishye byemewe n’uru rubuga ariko rutemera ko abantu “batuka cyangwa bagirira nabi” abandi kuri Facebook.
Yagize ati: “Twakuyeho ubutumwa burenze kuri ibyo tweretswe, kandi amaperereza yacu yabonye ko ubu nta kintu iyo konti ye ibujijwe gukora.”
Nyamara, Paranta avuga ko ubu “yafunguriwe bya nyirarureshwa”, bivuze ko ibyo atangaje bitaboneka kenshi kuri konti z’abamukurikira.
Kandi ubu nta bantu bakibasha kumukurikira kuri konti ye kandi cyangwa ngo abone ‘blue tick’ kuri konti ye.
Abagore batojwe
Ariko se ni bande bakomeza kurega konti ye kuri Facebook? Mu buryo butangaje, benshi muri bo ni abagore.
Amina Musse Wehelie, umunyamakuru akaba n’uharanira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, yavumbuye ko hari umuntu ukomeye mu basomali ukuriye amatsinda arega abandi kuri Facebook.
Uwo mugabo, n’abandi bagabo b’abasomali, bafashe igihe batoza abagore baba mu mahanga bakabakoresha mu ntambara zabo ku bagore bakomeye b’impirimbanyi, nk’uko abivuga.
Ati: “Bareba abagore bibana badafite akazi cyangwa abo mu miryango yabo. Abagore bari bonyine, kandi bari kure y’igihugu cyabo [Somalia].
“Batangira bababwira ko ‘bashoboye ikintu cyose’ kandi ko ari abantu ‘badasanzwe’. Nyuma, babumvisha ko bagomba kubakorera kandi bazishyurwa amafaranga.”
Muri ibyo bikorwa bakwiza ibinyuma ku mbuga nkoranyambaga ku mpirimbanyi z’abanyasomalia – kuri Paranta we byarakabije mu mezi ashize.
Paranta ati: “Ukuriye iryo tsinda yabanje kuvuga ngo ngurisha ingingo z’abantu. Nyuma avuga ko ngurisha nk’indaya abagore b’abasomali none ubu avuga ko ndi gushaka guhindura abasomali bakaba abakristu.”
Ubu bwoko bw’icengezamatwara bwatumye benshi barega Paranta kuri Faceboook, kuko abenshi ubu babeshywe bakizera ko ari umugizi wa nabi, ibi bigatuma atabasha gukora akazi ke.
Kuri Amina Musse na Paranta ururimi niyo mpamvu y’ibanze ituma facebook itagenzura ibinyoma aregwa – bumva kandi ko bidafatwa nk’ibikomeye kuko ari abagore bava mu muryango w’abasomali.
Amina Musse ati: “Ntekereza ko iyo bariya bantu bakoresheje ururimi rwabo Facebook itabasha kubyumva.” Kuko abona ko uburyo bwo gusemura ururirmi bwa Facebook budakora neza.
Uyu munyamakuru avuga ko uburyo bwo gukemura ibi ari uko Facebook yaha akazi abasomali benshi mu gukora ubusemuzi.
Paranta afite ubwoba ko konti ye izakomeza kwibasirwa maze abantu afasha bagasigara ntawe babasha kugana ngo abafashe.
Source: BBC