Site icon Rugali – Amakuru

Hanezerewe bacye –> U Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya nyuma mu bifite abaturage banezerewe

Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko Norway ari cyo gihugu gifite abaturage bishimye cyane kurusha ibindi ku isi mu gihe Centrafrica (Central African Republic) ari yo ya nyuma, u Rwanda na rwo rukaza muri bitanu bya nyuma.

Tariki 20 Werurwe, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunezerwa. Ni muri urwo rwego umuryango w’abibumbye washyize ahagaragara urutonde rushingiye ku bushakashatsi rugaragaza uko abaturage bo ku isi bahagaze mu kugira umunezero (ibyishimo).

Iyi Raporo ishingiye ku mibereho myiza, igenzura uburyo abanyagihugu banezerewe ndetse ikanagaragaza impamvu. Norway yakuye kuri uyu mwanya igihugu cya Denmark cyari kiwufite kuva mu mwaka ushize.

Ibihugu bitanu bya mbere bifite abaturage bishimye kurusha ibindi ku isi ni Norway, Denmark, Iceland, Switzerland na Finland.

Ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse n’ibindi birangwamo umutekano muke nibyo biza ku myanya ya nyuma mu gutunga abaturage bishimye.

Mu bihugu 155 byakorewemo ubu bushakashatsi, bitanu bya nyuma ni: Repubulika ya Centrafrika (155), Burundi (154), Tanzania (153), Syria (152), Rwanda (151).

Abakora iyi raporo ngo bagenda babaza abaturage basaga 1000 muri buri gihugu bavuga uko bumva bamerewe ndetse n’igihugu bumva bifuza kubamo ku isi kugirango babe banezerewe.

Aba bashakashatsi bavuga ko ibyishimo by’abaturage bishingira ku izamuka ry’ubukungu, imibereho myiza, icyizere cy’ubuzima, ubwisanzure bwo guhitamo, n’ikigero cya ruswa mu gihugu.

Leta zunze ubumwe za Amerika zaje ku mwanya wa 14, u Bufaransa ku mwanya wa 31, Ubwongereza ku mwanya wa 19.

Amatora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’imiyoborere ya Perezida watowe Donald Trump itavugwaho rumwe n’abaturage ngo ni bimwe mu byatumye Leta zunze ubumwe za Amerika gisubira inyuma mu kugira abaturage banezerewe mu gihe iki gihugu gifite ubukungu buhagije.

Abaturage bagaragaje ko banejejwe n’imibereho barimo ngo ni abahembwa imishahara iri hejuru.

Makuriki.rw

Exit mobile version