Nimuhorane Imana! Hambere aha Pahulo Kagame yarihoreye ati : “Uwananiwe kuturwanya ngo adusenye aturutse hanze, bizamworohera nakoresha bamwe muli twe agahera imbere”.
Ubu buhanuzi bw’umunyagitugu buruzuye kandi burakomeye. Burya umwami ntayoberwa ikizamukura ku ngoma, ayoberwa umunsi n’isaha. Iyo umwami ageze aho atangaza ikizamukuraho, aba ageze aharindimuka kandi burya umwami si umuntu usanzwe, umwami arerekwa, araburirwa akagira amabanga.
Muzambere abagabo rero, dore aho nibereye ! Nzaba ndeba niba umunsi yasumbirijwe atazabeshya Abanyarwanda n’amahanga yose ngo aha yatewe n’abakomotse i shyanga. Nizere rwose ko azibuka iri jambo agahangana n’ibibazo bye kigabo adapfanye ba magorwa b’impunzi ziri hanze, cyangwa ngo yikome ibihugu by’amahanga nka kuriya yogeraho ubulimiro ku gihugu cya Uganda ngo aha gifasha abamurwanya.
Rubanda rw’umwami rero, muzamfashe kumutamaza niyiha kwiriza atuka Imana n’abantu, kuko we ubwe yiyemereye ko abarakare ari benshi imbere muli system yubatse ubwe, ku buryo ari bo bamuraje rwa ntambi. Ntazahirahire agira uwo anyuza mu ijwi rwose, ntaho Abanyarwanda bari hanze bahuriye n’intugunda zo mu Rwanda, nta na hamwe. FPR-Inkotanyi yakandamije Abanyarwanda irakabya, igeza n’aho yitega imitego ubwayo, iyo mitego nta n’uburyo ifite bwo kuyitegura. Kugeza ubu Abanyarwanda baracyumvira, baracyakubitwa umusaya bagatega undi, aliko rubanda ntihondwa ngo inoge. Enough is enough, igihe kirageze ngo Abanyarwanda bahindukirane Kagame wabishe akabicarira imyaka, isaha ni iyi ngo rubanda imuhagurukane imuce kubeshya. Nk’uko yabyivugiye rero umwanzi ari imbere, kandi nta gihe ataburiwe ; umunsi yasumbirijwe ntazagire uwo apfana, azabage yifashe kandi niba ari intore ntazanduranye, azagende butore !
Dr Biruka, 06/08/2019