Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 28/052016 yagiye mu gihugu cy’u Butaliyani mu mujyi wa Milan, ngo ajyanywe no kureba umupira w’amaguru.
Ibinyamakuru byinshi byagarutse kuri iyi nkuru ndetse bimwe ugasanga bigaya uru rugendo. Nyamara ariko ibi binyamakuru birasa n’ibishakira ikibazo aho kitari, bitavuze ko ikibazo kidahari! Ubwabyo kuba umuntu yafata akanya ko kwishimisha si ikibazo.
Ahubwo ikibazo ni iki:
- Kagame amafaranga afite ayabona mu buryo bufututse?
- Ese ajya akorerwa igenzura nk’umukuru w’igihugu ngo ibyerekeranye n’umutungo we bijye ahabona?
- Iryo genzura ryerekana iki?
- Ese ingendo nk’izi zo kujya kwishimisha zishyurwa na nde?
- Aramutse ari amafranga ye, yabonye mu buryo bufututse nta mpungenge byatera.
Ni ngombwa ko Paul Kagame atanga ibisubizo kuri ibi bibazo kugira ngo abaturage babone koko ko umukuru wabo atari umunyamurengwe wokamwe n’ingeso yo gukorakora agasabikwa no gusesagura umutungo w’igihugu.
Iyo umukuru w’igihugu adatanga urubuga rw’ubwisanzure ngo inzego zibishinzwe zimukorere Igenzura, zimenye umutungo we n’uburyo ucungwamo, haba hari impungenge ko ashobora gukoresha umwanya afite agasesagura umutungo w’igihugu akenshi uba waturutse mu misoro cyangwa mu nguzanyo igihugu cyafashe zikazishyurwa na buri mwenegihugu. Nko mu minsi ishize byagaragaye ko isanduku ya keta yabuzemo amafranga arenga miliyoni 200 n’imisago, nyamara nta perereza ryakozwe ngo ababikoze babiryozwe. Ni iki cyemeza ko Kagame atakoze muri aya?
Hari inyandiko nyinshi zagiye zigaragazwa n’abamwegereye zigaragaza uburyo uyu mugabo Paul Kagame yaba yigwizaho imitungo kandi akayisesagura mu gihe umuturage usanzwe atabasha kubona ibyo kurya bimuhagije, igihe abakozi badahembwa,igihe abanyeshuri badahabwa inguzanyo ngo babashe kwiga, igihe igihugu gikomeje gutega amaboko inkunga z’amahanga ngo kibashe guhuza icyuho mu ngengo y’imari.
Igitangaje ni uko ingendo z’uyu mukuru w’igihugu ziba zihenze cyane kuko agenda mu ndege ya wenyine (private jet) yishyurwa akayabo, aho ihagarikwa mu gihe imutegereje naho hakishyurirwa, hoteli araramo ikaba ihenze cyane( hagati y’ibihumbi 15 na 20 by’amadolari ku ijoro rimwe),…Ikindi kandi iyi ndege imutwara yanditse ku izina rye, ni ukuvuga ko Leta iyikodesha amafranga akajya kuri compte ye!
Ibi byose iyo byikusanyije niho usanga urugendo rwose akoze rukurura impaka. Hiyongeraho ko muri raporo zimaze iminsi zisohoka zerekana ibigo by’imari bya Paul Kagame bifite amafaranga menshi abitse hanze y’igihugu mu buryo budasobanutse. Kagame ntiyigeze agira icyo abivugaho wenda akibwira ko bizacira aho!?
Umuti:
Ntawe umubujije kwishimisha kuko ni ngombwa mu buzima. Ariko hagomba kubaho urubuga rw’ubwisanzure mu gihugu abantu bakamubaza ibi bibazo nawe akabisubiza niba yumva ntacyo yishisha.
Nareke opposition ikore mu bwisanzure izamufasha kwikosora kuko ariyo yonyine yasaba ko audit yigenga ikorwa maze iyo mitungo ye ndetse n’iy’abandi bategetsi ikagaragara ko itanyuze mu bujura n’amanyanga.
Kubera ko mu gihugu hari ubukene bwinshi, ariko bikaba bigaragara ko perezida we butamugeraho, kandi buri wese yifuza kuva mu bukene, byatuma buri wese ashaka kuba perezida wa repubulika.
Ibaze abantu miliyoni 12 bose barwanira ubukire ni ukuvuga bashaka kuba ba perezida wa repubulika! Ibi bisobanura intambara mu gihugu ishobora guhanganisha abakize n’abakennye, bamwe bashaka gukomeza kwigwizaho imitungo mu gihe abandi baharanira kuyigira.
Nta majyambere arambye ashoboka mu gihe hatabayeho transparency mu micungire y’imari no mu mitegekere yigihugu.
Chaste Gahunde