Ese twavuga ko ziriya nfungwa zose za politiki zafunzwe kubera ubuswa bw’abacamanza? Hejuru y’ubuswa reka tugerekeho no kuba ari ba ngurinzira cg bafatiwe inkota ku gakanu! Ntekereza ko bakora ibyo agatsiko kaba kabategetse ariko ntawaba yibeshye avuze ko n’ubuswa burimo. Nta buswa burenze gufunga umuntu ntacyo azira kandi ubibona neza, ibimenyetso bigaragarira buri wese ahubwo bakarushywa no gucura ibindi byaha byo kubashinja.
Nguko uko leta z’igitugu zikora. Bose bakorera mu kwaha kw’agatsiko gafite ubutegetsi. Umuhanga rero iyo abikubise imboni yitandukanya n’ikibi hakiri kare.