U Rwanda rukeneye umuperezida ukunda rubanda nka Kayibanda na Habyarimana.
Iyo umupadiri wa Kiliziya gatolika yifuje cyane kumenya amakuru yo hakurya y’imva arayamenya. Ni umwihariko ujyanye n’ubutore bwabo nk’abashumba, n’ubwo hari n’abandi bantu basanzwe bagira amahirwe yo kugera kuri iyo ntera y’imyemerere. Nanone kugira ngo abigereho nta nkomyi bimusaba gufata igihe cyo guhinduka mu mutima,kwirinda gusa mara, gusiba no gusenga bihagije. Ashobora no kubigeraho mu buryo busa n’ubworoshye cyane iyo yabiherewe impano yihariye cyangwa akabihabwamo ubutumwa mu nyungu z’umuryango wose. Uko byamera kose, inzira zizwi zishobora kumugeza ku makuru yo hakurya y’imva ni eshatu : mu nzozi, mu ibonekerwa cyangwa mu butumwa butunguranye yumviye mu bumuntu bwe bw’imbere (perception intuitive).
Muri iyi minsi nagize amahirwe adasanzwe yo kumenya amakuru y ’ abagabo babiri b’intwari bagize uruhare rukomeye cyane mu guhanga u Rwanda uko turuzi muri iki gihe. Abo ni Kayibanda Gregoire (1961-1973) na Juvénal Habyarimana (1973-1994).
I. Icyo bahurizaho
(1) Baracyakunda u Rwanda ku buryo buhebuje
(2) Aho bari bakurikiranira hafi amakuru yose y’ibibera mu Rwanda
(3) Bazi amazina y’abenegihugu bagerageza guhanga ibisubizo byazanira Abanyarwanda amahoro
(4) Baremeza ko UBUTAKA bw’u Rwanda bukwiye kugangahurwa bukarekera aho gukomeza kunywa amaraso y’abaturage babwo.
(5) Baremeza ko ubutegetsi buriho mu Rwanda ari bubi cyane kuko bwica abaturage bukabarenganya,bukabakura umutima, kukababuza amahwemo mu buryo bunyuranye.
(6) Baradusaba kwirinda kuba imbohe z’amateka ababaje ahubwo tukihatira kubaka igihugu gifitiye umuturage AKAMARO.
II. Hari icyo badahurizaho
Perezida Kayibanda aremeza ko impinduka ikenewe dushobora kuyigeraho, mu nzira y’ubwitonzi, twemera gutera intambwe imwe inyuma y’indi,buhoro buhoro, tutiruka, hatagombye kumeneka andi maraso menshi y’abanyarwanda.
Perezida Habyarimana we aremeza ko ariwe dukwiye kureberaho,tugatinyuka gufata indangururamajwi tukavugira ahirengeye twamagana AKARENGANE , ndetse ntidutinye no kuba twakwegeranya ingabo zitarimo ibisambo n’abicanyi, zigafata inkota, zikarwanira gusubiza mu biganza bya rubanda ubutaka bw’abasokuruza. Aremeza ko ubushobozi bw’amafaranga n’ibikoresho bitakagombye kutubera imbogamizi kuko byaboneka. Yaduhishuriye igihugu cyiteguwe kudufasha.
III. Icyo basaba abaturage n’abashaka kuba Abalideri
Perezida Kayibanda arinubira ko yibagiranye, abanyarwanda bakaba batakimumenya ngo kandi yarabitangiye akemera « KURWAARA » kugira ngo bave mu UBUJA.
Ababajwe cyane n’uko abanyarwanda bakomeje kuvutswa ukwishyira ukizana mu gihugu cyabo.Arifuza cyane ko icyo yaharaniye, kikamenyekana, kikigishwa urubyiruko.
Perezida Habyarimana arifuza ko abaturage bashira amanga bakirwanaho, bakareka gukomeza kugirwa nk’agatebo kayora ivu. Arasaba ko hashyirwaho ingabo zigarura « ORDRE » mu gihugu. Abaturage bakabaho bishimiye kwambara « UMUDARI » uriho ifoto y’umuyobozi wabo bakunda, ndetse bakamanika n’amakaderi y’ifoto ye mu mazu yabo, babigize ku bwende.
IV. Ubutumwa butari ibanga bunyerekeyeho
Njyewe wagize amahirwe yo gushyikirizwa ubutumwa, nasabwe gukorana ibishoboka byose « NGATAHA » ngasubira ku butaka bw’u Rwanda, akaba ariho nkomereza urugamba rwo gufasha Abanyarwanda guharanira uburenganzira bwabo no kuzana impinduka nziza ikenewe.
Nijejwe ukurindwa gutambutse kure imyumvire y’abashakira ibisobanuro mu mubiri gusa.
V. Ubutumwa bwihariye ku miryango.
Perezida Habyarimana yatanze ubutumwa bwihariye bwo gushyikiriza umuryango we.
Perezida Kayibanda we, nta butumwa bwihariye yifuje guha umuryango we.
UMWANZURO
(1)Hakurya y’ imva uburenganzira bwo gutekereza no gutangaza icyo ushatse burakomeza. Niyo mpamvu Ijuru ritwereka icyiza dukwiye gukora ariko nta na rimwe riduhatira kugikora tutabishatse. Ubwo bwigenge bw’abana b’Imana tukaba rero dusabwa kuburengera hano ku isi byaba ngombwa ntituzuyaze kubumenera amaraso yacu.
(2)Abo twumva ibintu kimwe rero ndabasaba kongera kwitegura urugendo : TUGOMBA GUTAHA i Rwanda bidatinze.
(3)Tugomba kwiyemeza gukorana ibintu ubwitonzi,buhoro buhoro, tutiruka ariko kandi byazaba ngombwa ntidutinye no guhamagarira rubanda kurema umutwe w’ingabo hagamijwe kurengera igihugu cy’abasokuruza no kugisubizamo « ORDRE » ibereye inyungu za rubanda.
(4)Ndasaba Abanyarwanda bose muri rusange kugandukira kumenya amavu n’amavuko ya ba Nyakubahwa Grégoire Kayibanda na Juvénal Habyarimana. Abashakashatsi n’abahanga mu kwandika ibitabo nibadufashe kumenya neza ubuzima n’ ibikorwa byiza by’izo ntwari. Birakwiye kandi biratunganye ko bamenyekanishwa hose mu Rwanda no mu mahanga, bagakundwa n’urubyiruko kuko babereye rubanda urugero rwiza rwo gukurikiza muri byinshi. Bidatinze bazashyingurwa mu cyubahiro, batuzwe mu Urwibutso ruzitwa « INGORO Y’UBWIYUNGE »(Temple de la Reconciliation) ruzatera ishema igihugu cyose.
(5)Igihe kirageze ngo amateka y’u Rwanda nyakuri ajye ahagaragara ,asimbure amazimwe , amahomvu n’amatiku byandikwa bikanakwirakwizwa na ba Nzigo kimwe na ba Gashozamvururu bishakira amaramuko yabo yonyine babikesha guca Abanyarwanda mo ibice kugira ngo bashobore kubagumisha mu buja.
(6) Igihe cyanjye cyo kuba Perezida w’u Rwanda uganje mu gihugu nikigera, nzihatira kwigana Kayibanda na Habyarimana mu byiza bakoze babitewe no gukunda abaturage kandi nzaharanira gukosora aho batsikiye biturutse ku bibazo bikomeye cyane bari bahanganye nabyo mu gihe cyabo utaretse n’imyitwarire igoye y’abandi barwaniraga ubutegetsi muri icyo gihe .
Harakabaho Perezida Grégoire Kayibanda
Harakabaho Prezida Juvénal Habyarimana
Harakabaho u Rwanda rutekanye, rurimo ORDRE kandi ruha abana barwo bose amahirwe angana.
Padiri Thomas Nahimana
Tel: +33652110445
Email: nahimanathom@gmail.com
Source: http://leprophete.fr/hakurya-yimva-hari-ubugingo-kayibanda-gregoire-na-juvenal-habyarimana-ngo-mutahe/