Polisi y’u Rwanda irongera gukangurira abafite imbwa kuzirinda kuzerera ku gasozi kugira ngo zitarya abantu n’amatungo cyangwa zikabangamira umutekano mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Itanze ubu butumwa kubera ko hari imbwa zikomeje guhungabanya ituze rya rubanda hirya no hino mu gihugu bitewe no kutarindwa naba nyirazo.
Urugero ni mu karere ka Huye aho ku itariki 22 z’uku kwezi imbwa y’uwitwa Nyandwi Venuste yariye abana batatu bafite hagati y’imyaka itatu n’umunani y’amavuko irabakomeretsa byoroheje ; ibi bikaba byarabereye mu kagari ka Mugobore, mu murenge wa Simbi. Abo bana bajyanywe ku Bitaro bya Kabutare baravurwa ; naho iyo mbwa iricwa.
Na none muri iki cyumweru mu Ntara y’Amajyepfo imbwa zizerera ku gasozi zariye abantu n’amatungo. Ibi byabereye mu karere ka Ruhango, aho mu murenge wa Mwendo yariye umuntu wihitiraga ; mu gihe muri Muhanga, mu murenge wa Kabacuzi imbwa zizerera zariye ihene enye, ebyiri muri zo zigapfa ; naho mu karere ka Nyanza bene izo mbwa zikaba zarariye abantu babiri.
Polisi y’u Rwanda iributsa abatunze imbwa ko bagomba kuzikingiza no kuzigenzura kugira ngo zitabacika zigateza umutekano muke aho zizerera.
Yibukije abazitembereza ahantu hatandukanye ko bagomba kuzambika umukandara wabugenewe mu ijozi, kandi bakawufata ; ndetse ko igihe bazitembereza bagomba kuba bafite icyangombwa cyerekana ko zakingiwe ; kandi ko uzitembereza agomba kuba ari umuntu mukuru ushoboye kuzitaho kugira ngo zidateza ingorane aho azicisha.
Polisi y’u Rwanda irasaba inzego bireba gufatira ingamba imbwa zizerera ku gasozi mbere y’uko zibangamira rubanda.
Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi No 009/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 mu ngingo zaryo za 6, 7, 8,9, na 10 rivuga ibitegetswe n’uburyo bwo gutunga imbwa, ibihano bihabwa ny’iri imbwa ziteje ituze rike muri rubanda, n’ibikorerwa bene izo mbwa.
Umuntu ushaka kugurisha cyangwa gukora ubucuruzi bw’imbwa agomba kubihererwa icyangombwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (Rwanda Development Board- RDB).
Ukwezi.com