Ikigo cy’igihugu gihsinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahindutse.
RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2017, igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1002 kuri litilo, naho icya mazutu ntkirenze amafaranga 950 kuri litilo.
Ibi biciro bishya bisimbuye ibyari byatangajwe muri Werurwe, byavugaga ko litilo ya lisansi igomba kugurwa 1022 Frw , naho Mazutu litilo ikagurwa 958 Frw.
RURA yatangaje ko iri manuka ry’ibiciro ryaturutse ku imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.
Ibi biciro ngo nta ngaruka bigira ku biciro byo gutwara abagenzi.
Makuriki.rw