Hagomba gushyirwaho byihuse “Une armée républicaine” , Igisoda rubanda yose yibonamo kandi itishisha!

Padiri Nahimana Thomas

Igisilikari cy’Umunyagitugu Paul KAGAME kigizwe ahanini n’umutwe we w’ iterabwoba witwa FPR-Inkotanyi nta SHEMA na busa giteye u Rwanda n’Abanyarwanda: ahubwo ni INDORERWAMO( Institution-miroir) y’IMUNGU ikaze yitwa irondakoko yazahaje u Rwanda bikabije. Nta mwana w’umuhutu kicyakira ngo na we azazamurwe mu ntera nk’abandi.

Ntidushobora kuzarandura ikibazo irondakoko gikurura Ukwikubira ibyiza byose by’igihugu tudasheshe burundu igisoda kigizwe gusa n’indobanure z’Abatutsi bakomeje kwishuka ko u Rwanda ari urwabo bonyine, naho umugabane usaga 85% by’abenegihugu bakaba barahinduwe Inkomamashyi, abagereerwa n’abagaragu bahora bagaraguzwa agati.

Hagomba gushyirwaho byihuse “Une armée républicaine” , Igisoda rubanda yose yibonamo kandi itishisha! Umutwe w’ abicanyi bitwaje intwaro wasabitswe n ingeso ruvumwa yo “gukubura” no “kurasa ku manywa y’ihangu” abaturage b’inzirakarengane ukwiye kurwanywa, ugatsindwa, ugatsinsurwa bidasubirwaho.
Rubyiruko Rwandarwejo nimuhaguruke murenganure RUBANDIGOOKA muyikure mu mikaka y’Agatsiko k’ABANYAMURENGWEBAGASHIZE.