Hagati ya MRCD na Leta y’u Rwanda n’inde uvuga ukuri? Turemera iby’ande?

Callixte Sankara ati ibyo leta y’u Rwanda ivuga ni propagande. Yavuze ko batigeze batera ariko ko baje gusuhuza abaturage. Ati ko tumaze ukwezi duhanganye nabo muri ririya shyamba rya Nyungwe bigeze babitangaza? Yongeyeho ko abaturage bavuga ibyo bababwiye kugirango babasebye babangishe abaturage.

Callixte Sankara yavuze ko icyo gikorwa cyo gusuhuza abaturage ari ukugira ngo babegere bababwire ko gahunda yo kwibohoza bayitangiye. Yongeyeho ko abapfuye mu gitero cya Nyaruguru ari abaje baje kubarwanya maze bahura n’amasasu. Ubu se turemera iby’ande tureke ibihe? Turamenya uvuga ukuri ari nde?