Inyeshyamba za FLN zivuga ko zateye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda. Inyeshyamba za Front de Libération Nationale (FLN) zivuga ko kuwa gatanu zagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda hafi y’ishyamba rya Nyungwe mu majyepfo y’uburengerazuba. Ibitero by’izi nyeshyamba byaherukaga kuvugwa cyane mu mwaka ushize mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.
Ku mbuga nkoranyambaga izi nyeshyamba zigaragaza mu mashusho zambaye imyambaro, amakatira ya gisirikare n’ibikoresho zivuga ko ari ibyo zambuye ingabo z’u Rwanda mu mirwano yo kuwa gatanu.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko ibi ntacyo babivugaho, ariko ko umutekano mu gace kavugwa urinzwe neza. Herman Nsengimana umuvugizi w’izi nyeshyamba yabwiye BBC ko kuwa gatanu nijoro bagabye igitero mu gace ka Bweyeye, umurenge wo mu karere ka Rusizi wegereye ishyamba rya Nyungwe, ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda.
Bwana Nsengimana yavuze ko bateye ibirindiro bya RDF biri ahitwa Nyamuzi muri Bweyeye bakirukana ingabo mu birindiro byazo ari naho bafatiye imyenda n’ibikoresho berekana.
Muri iyo mirwano avuga ko bishe abasirikare 20 ba RDF barimo abo berekana ku makarita, nabo umwe muri bo agapfa.
Ibyo berekana ni ukuri?
Ati: “None urabihakana uhereye kuki? video wabonye n’imyenda ya RDF wabonye twambaye urakeka ko twaba twayikuye he? Biriya byangombwa, amakarita n’ibikoresho byabo urumva twarabikuye he?”
Nsengimana avuga ko bamaze kuvana RDF mu birindiro byabo nabo batabigumyemo bahise basubira mu byabo nyuma y’imirwano.
Avuga ko batwaye ibikapu birindwi birimo ibyangombwa n’imyambaro, ibikombe binini bitatu bibika amasasu n’imbunda umunani.
Lt Col Innocent Munyengango umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko ibishyirwa kuri social media ntacyo yabivugaho.
Avuga ko ibyo biri ku mbuga nkoranyambaga nawe yabibonye ariko atarabona umuntu n’umwe bafashe mubo bavuga bafashe.
Col Munyengango ati: “Iyo hari icyabaye nitwe ba mbere tuvuga ibyabaye, tukavuga tuti habaye ibi byagenze bitya, iyo tutabikoze rero ni uko tutaba dushaka kuvuga kuri buri kintu cyose kigiye hanze”.