Amakuru ageze kuri Rugali avuye ahantu hizewe mu Rwanda nuko imirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Rwanda iherutse kubera hafi y’ikirunga cya Sabyinyo yahitanye abasirikari benshi ku mpande zombi ariko tukaba twamenye ko ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda (RDF) batakaje hafi 120. Uko byagenze nuko ingabo za FARDC zacakiranye niza RDF zari zashinze ibirindiro kubutaka bwa Congo maze rurambikana abakongomani bakurikirana RDF mu Rwanda ariyo mpamvu mwabonye ko hari abasirikari ba Congo 5 baguye kubutaka bw’u Rwanda.
Aya makuru twayabwiye n’umuntu wihagarariye kuri iyi nkuru kuko yagize amahirwe yo kuba ku muhanda imodoka za RDF zakoresheje zitwara imirambo y’abaguye muri iyi mirwano. Uyu muntu yatubwiye ko kugirango bamenye ko izo modoka zari zitwaye imirambo nuko imwe muri iyo modoka yabanyuzeho bageze hafi ya Buranga mu karere ka Gakenke maze imirambo ibiri iba iguye mu muhanda.
Uyu muntu ntiyashoboye gufata amafoto kubera ko umutekano wari wakajijwe ku muhanda izi modoka zanyuzemo kuko batashakaga ko hagira umenye ibyiyi mirambo ahubwo ndetse n’umuntu wambere wahuruye abonye iyi mirambo iguye mu muhanda yibwira ko ari imifuka irimo ibiribwa cyangwa indi mari nawe bahise bamurasa kuko batashakaga ko aya makuru asohoka. Dukomeje gukurikirana iyi nkuru tugize ikindi tumenya twababwira.
Ubwanditsi bwa Rugali