Site icon Rugali – Amakuru

Habuze uwibutsa ibi byamamare byo mu Rwanda ko Kizito yishwe na polisi bagaceceka benshi bakanga no kumuherekeza?

Habuze uwibutsa ibi byamamare byo mu Rwanda ko Kizito yishwe na polisi bagaceceka benshi bakanga no kumuherekeza?

Ibyamamare byo mu Rwanda byinjiye mu bukangurambaga bwo kwamagana iyicwa ry’abirabura muri Amerika. Ibyamamare byo mu Rwanda birimo umuhanzi The Ben, Princess Priscillah, Miss Nimwiza Meghan, Mutesi Jolly n’abandi binjiye mu bukangurambaga bwo kwamagana iyicwa rikorerwa abirabura bwasembuwe n’urupfu rwa George Floyd .

Kuri ubu Isi yose ihanze amaso Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’umwirabura George Floyd wishwe anigishijwe ivi n’umupolisi w’umuzungu ndetse bamwe bari kwiroha mu mihanda mu rwego rwo kwamagana iyicwa rikorerwa abirabura babayo.

Ni urupfu rwababaje benshi biturutse ku mashusho yasakajwe uyu mwirabura ari gutakamba avuga ko ‘ari guhera umwuka’ ariko bikirengagizwa kugeza aho yajyanywe kwa muganga agahita ahuhuka.

Ndetse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera, ibihumbi by’abaturage bagiye mu mihanda bitwaje ibyapa bigaragaza uburakari batewe n’urupfu rw’umwirabura George Floyd.

Abandi bari kwifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza akababaro kabo ndetse bagasabira ubutabera uyu mugabo wishwe ahowe ubusa.

Ibyamamare byo mu Rwanda nabyo byinjiye muri ubu bukangurambaga byo ku mbuga nkoranyambaga bifashishije hashtag zirimo #BlackLivesMatter cyangwa #JusticeForFloyd, mu kwamagana ubwicanyi bukorerwa abirabura baba muri Amerika.

Ibi byamamare birimo Akiwacu Colombe wabaye nyampinga w’u Rwanda 2014, Mutesi Jolly wambitswe iryo kamba mu 2016, Nimwiza Meghan waryambaye mu 2019, Nishimwe Naomie uherutse gutorerwa kuba Miss Rwanda 2020 na Bahati Grace wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2009.

Aba bose mu butumwa bashyize ku nkuta zabo bagaragaza ko ‘ubuzima bw’abirabura baba muri Amerika bukwiye guhabwa agaciro.

Nka Nimwiza Meghan yanditse ubutumwa burebure agira ati “ Kugeza igihe bazarekera kuduhiga nk’inyamanswa, kugeza igihe tuzareka gusaba kutureka tugahumeka, kugeza igihe tuzatangira kugenda twiruka mu muhanda dukora siporo nta kibazo dufite tutari kwiruka ku buzima bwacu, kugeza igihe bazabona ko dukozwe n’amaraso ameze neza […]”

Arongera ati “Kugeza igihe imitima yacu izaba itumva iremerewe n’agahinda k’abacu bicwa n’abakabaye babarinda, kugeza igihe tuzatsinda urugamba; kugeza icyo gihe; ntabwo tuzigera duceceka, imitima yacu yarashenjaguritse, kandi ntabwo duteze kurekera kugeza igihe tuzumvwa hakagira igikorwa.”

Abandi bagaragaje ko bifatanyije n’Isi yose mu kwamagana iyicwa rikorerwa abirabura nta mpamvu harimo umuhanzi The Ben, Princess Priscillah, Nirere Shanel, Igor Mabano, Nel Ngabo, Shaddy Boo, Jules Sentore, Buravan na Dj Toxxyk.

Abandi barimo Nadja Giramata Umunyarwandakazi mu maraso ariko afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza akaba n’Umunyamerika, ubu atuye mu Mujyi wa New York.

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli yanditse kuri Instagram ati “Ku bwa George Floyd ariko na none n’abandi ba mbere ye, kandi ndizera ko nta kundi nyuma y’ibi.”

Floyd w’imyaka 46 witabye Imana, yakoraga mu barinda umutekano mu nzu icuruza amafunguro, yishwe n’umupolisi wo muri leta ya Minnesota.

Source: Igihe.com

Exit mobile version