Demokarasi Nyarwanda ubu iransetsa cyane ndetse amahanga yarumiwe!
Mu minsi mike ishize Omar el Bachir perezida wa Sudan aheruka muri Afrika y’Epfo, muruzinduko hagati abarwanya Leta ya Zuma n’imiryango itegamiye inyungu byarahagurutse birasizora bisaba ko atabwa muri yombi. Zuma amaze gusumbirizwa n’umushinjacyaha mukuru, Zuma yahise acisha Omar el Bachir mukwaha ntibamenya irengero rye. Bimwe nyo gusasa amatapi y’umutuku perezida akandagiraho ataha ntibyabonewe umwanya kuko barimo bihisha hisha basiganwa n’urushinge rw’isaha ngo hatagira umuta muri yombi muri SA. Kandi byari kuba kuko demokarasi yahariya ituma inzego zigenga. Ndetse nuyu munsi Perezida Zuma aracyabazwa nabaturage be impamvu yarekuye Bachir atamutaye muri yombi ngo yoherezwe i La Haye.
Igitangaza n’uko urugendo azagirira mu Rwanda ruzarinda rurangira ntamuyobozi n’umwe ubyibajijeho kuri radio nubwo yaba ajijisha.
Umushyitsi wacu azarinda ataha yewe nta mpungenge n’imwe ahuye nayo ndetse byakarusho amatapi y’umutuku bazayamusasira mugutaha nkaho ntacyabaye.
Nkuko bisanzwe ntamudepite numwe uzabasha gusaba ko Paul Kagame atumizwa mu nteko gusobanurira abagaragu b’inda bicaye hariya mu nteko. Nyamara hagize ubisaba ko PK abazwa kuruzinduko rwa Bachir nubwo byaba ari ikinamico yateguwe byajijisha amahanga akabona ko hari akayihayiho ka demokarasi mu Rwanda.
Umushinjacyaha mukuru wacu arihe? Uwabigerageza yego yanoborwamo ijisho wenda ariko se ntiyaba abaye intwari/ igitambo cya demokarasi? Azava he?
Iyi niyo bita demokarasi Nyarwanda.
Kanuma Christophe