Site icon Rugali – Amakuru

Waba uri igicucu ushoye amafaranga yawe muri CIMERWA nyuma yaho Kagama avuze ko nta kigenda!

Guverinoma y’u Rwanda yatanze amahirwe ku bandi bantu bifuza kugura imigabane yayo mu ruganda rwa Cimerwa, nyuma y’uko ikigo gisanganywe imigabane myinshi muri uru ruganda, Pretoria Portland Cement (PPC) cyo muri Afurika y’Epfo, kitashoboye kugura n’iya leta nyuma yo guhabwa ayo mahirwe.

Iki kigo cyabanje kugira igitekerezo cyo kugura imigabane ingana na 49% Leta ifite muri Cimerwa, ubwo yashyirwaga ku isoko nyuma y’igitekerezo cya Perezida Paul Kagame muri Werurwe 2019, mu Mwiherero w’abayobozi bakuru.

Nk’uko The East African yabitangaje, PPC Group yabanje kureba ku biciro by’imigabane ngo irebe ko yayigura, ariko ntiyigeze ibikora.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko leta irimo kureba undi muguzi washora imari muri uru ruganda rukora isima.

Ati “Twahaye amahirwe PPC tunabemerera igihe ngo bagaragaze ubushake bwabo, ariko igihe twabahaye cyarangiye bataradusubiza,”

Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, irimo gushaka undi mushoramari ku giti cye wagura iyi migabane.

Imigabane yose hamwe ya Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ni 49% mu gihe PPC ifitemo 51%, bivuze ko abashoramari bafite amahirwe yo kwegukana imigabane 17,228,878. Guverinoma ifitemo 16.54%, RSSB ifitemo 20.24%, Rwanda Investment Group ifitemo 11.45% naho Sonarwa Group ikagiramo 0.76 ku ijana.

Cimerwa ifite ubushobozi bwo gutunganya sima ingana na toni 600 000 ku mwaka ariko ntirabigeraho.

Banki Nkuru y’Igihugu itangaza ko umwaka ushize Cimerwa yatunganyije sima ingana na toni 364,864 mu gihe sima ikenerwa mu Rwanda ku mwaka ingana na toni 640,455.

Kwiyongera kwa sima ikoreshwa mu Rwanda muri iyi minsi bituruka ku mishinga ikomeye y’ubwubatsi iri gukorerwa mu gihugu nk’umushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera.

http://mobile.igihe.com/ubukungu/ishoramari/article/guverinoma-yahaye-amahirwe-abifuza-kugura-imigabane-yayo-muri-cimerwa

Exit mobile version