Itangazo no 006/04/2017
IBYEMEZO BY’INAMA YA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YO KUWA 23 MATA 2017
Ku cyumweru tariki ya 23 /04/2017 hateranye Inama isanzwe ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA, Perezida.
Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo zikurikira :
- Gusuzuma, kugorora no kuzuza no kwemeza burundu raporo y’inama ya Guverinoma yateranye ku itariki ya 02/04/2017.
- Kurebera hamwe uko gahunda z’icyunamo zagenze
- Kungurana ibitekerezo ku mishinga yateguwe na za Ministeri iy’ubutabera, n’iy’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge.
Izi ngingo zasuzumwe imwe ku yindi :
- Inama ya Guverinoma yemeje ibikubiye mu nyandikomvugo y’inama yo kuwa 02/04/2017 imaze kuyikorera ubugororangingo.
- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ikorera mu buhungiro yashimiye intumwa za Guverinoma ku butumwa zasohoje zifatanya n’Abanyarwanda muri gahunda zo kwibuka Abanyarwanda bazize jenoside nyarwanda. Inama ya Guverinoma yongeye gutsindagira ko hakwiye kubaho uburyo bushya bwo kwibuka hashyirwa imbere ukubaka ubumwe bw’umuryango nyarwanda kugira ngo babashe kwiteza imbere no kubaka u Rwanda rujya mbere. Gukomeza guhindura abenegihugu imbohe z’amateka ababaje ntibyubaka ahubwo birasenya.
- Inama ya Guverinoma yashimye umushinga wa Ministeri y’ubutabera wo gushyiraho URUKIKO RWA RUBANDA rufite ububasha bwo gucira imanza Abategetsi bakoze kandi bakomeje gukora ibyaha byo guhemukira abaturage, ibyaha byibasira inyokomuntu, n’ibyaha by’intambara ariko bakaba batarabasha gushyikirizwa ubutabera bitewe n’uko bakingiwe ikibaba n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.
Inama yasabye Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze kunonosora uwo mushinga afatanyije na Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kandi bigakorwa mu gihe kitarambiranye. Abanyarwanda b’ingeri zose bafite uburenganzira bwo kuzaregera uru rukiko. Ibyerekeye imiterere, ububasha n’imikorere y’URUKIKO RWA RUBANDA bizagenwa n’iteka rya Perezida rizatangazwa mu minsi mike itaha.
- Inama ya Guverinoma yashimangiye kandi umushinga wateguwe na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge isaba ko wakwihutishwa kugira ngo ugezwe ku Banyarwanda.
- Mu gusoza, Inama ya Guverinoma yashimiye Abanyarwanda bakomeje kuyitera inkunga kandi yibutsa n’abasigaye ko u Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo. Bityo no kugira ngo Guverinoma ibashe kugera ku ntego zayo zo gufasha abenegihugu kugera ku mpinduka nziza bifuza mu gihugu hagomba inkunga ya buri wese.
Bikorewe i Paris, tariki ya 27/04/2017
Chaste GAHUNDE
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru