Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) igiye gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda za miliyari 10 Frw, zigomba kuzishyurwa mu gihe cy’imyaka irindwi kugeza muri 2024.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, BNR yatangaje ko izi mpapuro mpeshwamwenda zizashyirwa ku isoko ku wa 24 Gicurasi 2017, zikishyurwa nyuma y’iminsi ibiri, ni ukuvuga kuwa 26 Gicurasi 2017.
Biteganyijwe ko abifuza kugura izi mpapuro bazatangira gutanga ubusabe bwabo kuwa 22 kugeza kuwa 24 Gicurasi 2017. Abazemererwa kuguriza leta, biteganyijwe ko bazaba bamaze kwishyurwa ku wa 17 Gicurasi 2024.
BNR yatangaje ko izi mpapuro zigiye gushyirwa ku isoko hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyira ‘mu mishinga y’ibikorwaremezo no guteza imbere Isoko ry’imari n’imigabane.”
Ivuga kandi ko inyungu zizatangwa hakuweho 5% by’umusoro ku bantu bari mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, na 15% ku bazagura izi mpapuro bari hanze y’aka karere.
BNR ivuga ko abemerewe kugura izi mpapuro ari abashoramari ku giti cyabo cyangwa ibigo by’ubucuruzi. Mu guhatanira kuzigura, amafaranga ashobora kugera muri 50, 000, 000 Frw ariko ntajye munsi ya Frw 100, 000.
Guverinomo y’u Rwanda yaherukaga gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda muri ubu buryo muri Gashyantare 2017, ubwo yagurishaga izifite agaciro ka miliyari 10 Frw, zizishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu, kugeza muri Gashyantare 2022.
Mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwatangiye gushyira ku isoko impapuro mpshwamwenda, ubu izimaze kugurishwa zikaba zifite agaciro kagera muri miliyari 180 Frw.
Mu gihe cyose izi mpapuro zagiye zishyirwa ku isoko, impapuro mpeshwamwenda za guverinoma y’u Rwanda zagiye zibyiganirwa n’abashoramari bashaka kuyigurza, ibyo bigashimangira icyizere bayifitiye, bakemera kuyishoramo imari by’igihe kirekire.
Igihe.com